aoû
20
2022

Abagore baracyatinya gufata ijambo mu nteko z’abaturage

Buri ku wa kabiri, inteko z’abaturage ziraterana mu gihugu cyose. Abagore n’abagabo bahurira ahantu hazwi mu midugudu yabo, bakaganira ku bibazo bafite, bakabishakira umuti. Ariko abagore baracyifata mu kwerekana ibitagenda. Baracyafite umuco wo kutavuga mu ruhame.
Nubwo atari abagore bose, ariko abo mu cyaro, bakomeje kwifata mu nteko z’abaturage. Bamwe baharira abagabo babo ibibazo bafite, cyangwa se bagatuma undi mugore usanzwe azwiho kuvuga kugirango abe ariwe uvuga mu kimbo cy’abandi bagore.
Kampeta Yvette ni umukobwa y’imyaka 24 urangije kaminuza. Atuye mu murenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe. Atangaza ko abagore bamwe na bamwe bakiri muri wa muco wo kutavuga mu ruhame, kuko bigaragara nkaho bashyanutse, ati “Hari n’amadini abuza abagore kubohoka. Nayo ni inzititizi zikomeye, kuko zikomeza guheza umugore”. Akomeza yerekana ko, umugore yahejwe kuva kera, ko atahita agera ku rugero rw’umugabo mugihe gito ati, “Dore abakobwa nibo bahezwaga mu ishuri igihe amafaranga y’ishuli abaye make, nibo batojwe gukora imirimo yo murugo, hakabaho n’imigani iheza umugore. Ibi nabyo turacyabifite muri iki gihe”
Yakomeje atanga ingero zimwe na zimwe, avuga ku inzitizi zituma umugore atabasha kwibohora ngo avuge mu ruhame, ati “Iyo urebye, usanga na none, umugore atagira imitungo. Udufaranga twavuye mu myaka y’urugo, ni umugabo uba uyafite mu mufuka. Hakwiyongeraho nk’amadini, uho usanga umuyisilamukazi, umupantekotekazi, ububranamistekazi yaratojwe kutavuga, bigatiza umurindi ubwigunge bw’abagore”. Kampeta Yvette aganga abagore bakeneye kugira inzego zabo bihariye, aho bashobora kuvuga ku bibazo byabo bihariye.
Mutezinka Agnes wo mu kigero cy’imaka 55, nawe yemeza ko abagore bagitinya kuvuga mu nteko z’abaturage, ariko iyo ari ikibazo kiberekeye gusa, ati “Abagore bagira ibanga. Ibibazo bya rusange, babivugaho cyane mu nteko z’abaturage, ariko ku bibazo bihariye, barifata. Baba banga kwishira ku karubanda”.
Nyamara si uko Mutesi Joselyne w’imyaka 30 ukora ubucuruzi mu gasanteri ka Nyakarambi abibona, ati “Ibyo byari bya kera, ubu umugore afite ijambo. Abagitinya ni bake, kandi usanga ari babandi bagiye cyane mu madini, cyangwa se bamaze ku gera mu za bukuru. Naho twe, turavuga, tukanikorera n’ubuvugizi”
Akomeza yerekana ko abagore benshi batize, ariyo mpamvu batavuga cyane mu nteko y’abaturage. Ariko, uko igihe kizagenda kijya imbere, bikunde byange abagore bazagenda bakanguka, kandi baharanira uburenganzira bwabo.
Ministeri ifite mu nshingano yazo umuryango, ikangurira abagore kugira ijambo no kugira uruhare mu buyobozi. Niyo mpamvu u Rwanda rwiyemeje kugira nibura abagore mu nzezo z’ubuyobozi ku gipimo cya 30%.
Twahirwa Gaspard, umwalimu uri mu za bukuru, abona ko abagore iyo batatewe ipfunwe, bavuga rwose, kandi bakavuga ingingo zifite ireme, ati, “ Kuba bifata ku ngingo runaka mu nteko z’abaturage, si uko baba badafite icyo kuvuga. Baba bazi igihe cyo kuvuga no kutavuga. Iyi mwifatire ni bwo butwari…”
Muragijemariya Juventine

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager