Abahanga bo mu bihugu 20 byo ku isi batangajwe n’iterambere ry’umunyarwandakazi
Abanditsi b’ibitabo, bashakashatsi, abarimu n’abanyeshuri basaga 100 baturuka mu bihugu 20 byo ku isi, basanga ibihugu byose bikwiye kwigira ku Rwanda, bigateza imbere politike y’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, kuko aribyo bizatuma isi igira impinduka nziza, zizira umwiryane n’amakimbirane, ahubwo zimakaza amahoro n’iterambere mu miryango no muri sosiyete.
Babigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Ishuri rikuru ry’Abapolotesitanti mu Rwanda (PIASS) yabereye mu karere ka Karongi, igamije kuganira ku ivugururamatwara ryabaye mu myemerere ya Gikirisitu, ahagana mu kinyejana cya 16, no kureba umurage n’inyungu bifitiye ku myemerere, imikorere n’imibereho y’amatorero ari muri Afurika muri iki gihe.
Muri iyi nama hagarutswe ku bihugu bimwe na bimwe bigikandamiza abagore, kandi amateka agaragaza ko umugore yagiye agira uruhare kuva cyera, mu bikorwa biteza imbere imibereho ya sosiyete ndetse no mu kwemera Imana, aho batanze ingero nyinshi bifashishije igitabo cya Bibiriya.
Abanyarwanda bari muri iyi nama,basangije abanyamahanga Politike ya Leta y’u Rwanda iha abagore urubuga n’uburenganzira bungana n’ubwa basaza babo, bagaragaza ko abagore bahawe urubuga muri gahunda zose, zirimo no kuyobora amatorero n’amadini kandi bagaraje impinduka nziza.
Pasiteri Viateur Ndikumana, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe amasomo muri PIASS yavuze ko amateka agaragaza ko abagore bagiye bafata ibyemezo bituma sosiyete zihinduka zikarushaho kuba nziza, bityo asanga guteza imbere umugore ari ikintu cyiza u Rwanda rukwiye gusangiza isi ikarwigiraho.
Ndikumana yagize ati “Uruhare rw’umugore ni kimwe mubyo twavuzeho, kuko iyo usomye Bibiriya usanga haba mu muryango wa Aburahamu cyangwa uwa Yakobo, umugore yaragiye agira uruhare rukomeye mu byiza byabayeho, abagore nibo bavuze inkuru ya mbere ko Yesu yazutse, bityo twasanze guteza imbere umugore ari ikintu cy’ingenzi kigomba kugirwa umwihariko”.
Abanyamahanga baje mu Rwanda bavuze ko basanze u Rwanda rwarateye intambwe nziza, kuko umugore yahawe urubuga, bifuza ko ibihugu byabo nabyo byabishyira mu bikorwa.
Angelique Kanyana wiga muri Kaminuza mu Burundi ati “Nabonye ko mu Rwanda bamaze gutera imbere, kuko abagore barajya mu buyobozi ndetse bakayobora n’insengero, ni ibintu byiza cyane nifuza ko n’iwacu byahagera, kuko mu bisanzwe umugore ni umuntu ufite akamaro kanini haba mu gutanga uburere ku bana no guteza imbere umuryango, kandi birazwi ko kugira ngo umugabo atere imbere agire n’urugo rwiza ari uko aba afashijwe n’umugore we”.
Syaphiwa Maphanga wo muri University ya Pretoria mu gihugu cya Afurika y’Epfo nawe yagize ati “Ibyo twarebeye hamwe byo guhindura Sosiyete ikaba nziza no guha abantu bose uburenganzira bungana, twasanze mu Rwanda byaragezweho, ni ikintu numva igihugu cyanjye cyakwigira ku Rwanda kandi ni cyiza”.
Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri PIASS, Prof. Tharcisse Gatwa, ni umwe mubateguye iyi nama, avuga ko usibye ibyiza by’u Rwanda basangije abanyamahanga, kwakira inama nk’iyi ikabera mu Rwanda bigaragaza intera ubushakashatsi bwo mu Rwanda bugezeho, kandi bifasha abashakashatsi bo mu Rwanda gukorana n’abo mu bindi bihugu byateye imbere.
Prof Gatwa ati “Kwakira inama nk’iyi bigaragaza intera mu Rwanda tugezeho kuko nitwe twayiteguye, urugero nko kubijyanye n’ubushakashatsi ni uko tubiganiraho twese mu buryo bungana, abarimu bacu n’abanyeshuri bacu bagatanga ibiganiro kuri buri ngingo yateguwe, (…) ni ikintu kigaragaza isura nziza y’igihugu mu ruhando rw’amahanga”.
Muri aba banditsi b’ibitabo, abashakashatsi, abarimu n’abanyeshuri biganjemo abaturuka mu bihugu byo muri Amerika, u Budage, no mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.
Iyi nama nyunguranabitekerezo ibahurije hamwe yatangiye taliki ya 18 Gashyantare, biteganyijwe ko izasozwa taliki ya 23 Gashyantere 2016.
Prudence Kwizera, IGIHE Ltd