mai
19
2016

Abahanga mu burezi barigira hamwe umuti w’ibibazo ku ireme ry’uburezi

Abahanga mu burezi barimo abashakashatsi, abarimu n’abayobozi ba kaminuza zitandukanye baturutse mu bihugu bya Cameroon, Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo no mu Rwanda bateraniye I Huye mu nama y’umunsi umwe, aho bari kwigira hamwe uburyo harandurwa ibibazo bitsikamira ireme ry’uburezi mu karere k’ibiyaga bigari.

Iyi nama mpuzamahanga yiswe “Conference on Challenges of Educational Quality in Great Lakes Region” yateguwe n’ishuri rikuru ry’abapalotesitanti mu Rwanda (PIASS) ikaba yabereye ku cyicaro cy’iri shuri gihererey mu karere ka Huye .

Prof. Elysée Musemakweri umuyobozi mukuru wa PIASS, yagarutse ku ruhare rwa mwarimu mu kuzamura ireme ry’uburezi, avuga ko kuba hari abagikoresha uburyo yise ‘ubwa cyera’ budaha umunyeshuri umwanya wo kugira uruhare mubyo yigishwa biri mu bituma ireme ry’uburezi rikomeze gucumbagira.

Prof. Elysée Musemakweri ati “Ikibazo cy’umwihariko navuga ni uko mu burezi muri rusanga abarimu benshi baracyakoresha uburyo bwa cyera, kandi kuri ubu uburezi busaba ko uwiga nawe agira uruhare mubyo yigishwa, ibyo byose bigomba kwitabwaho binyuze mu mahugurwa no gukomeza kwigisha”.

Bamwe mu bahanga bitabiriye iyi nama bagaragaje ko kuba abarezi badahabwa ibikoresho bihagije ndetse n’umushahara wabo ukaba ukiri mucye, nabyo bidindiza ireme ry’uburezi.

Bagarutse kandi ku kibazo cy’uko bamwe mu barezi badakunda kwiga no gukora ubushakashatsi.

Justine Mbabazi Niyibizi waturutse muri Kaminuza ya UTAB yagize ati “Nkuko twabigarutseho twasanze twebwe abigisha tudashaka kwiga, ntidusoma ngo twihugure, ntidukora ubushakashatsi, iyo ni imbogamizi ikomeye ku ireme ry’uburezi.

Jean Kalusamba waturutse muri Kongo Kinshasa nawe ati “ Hari ikibazo cy’ibikoresho bidahagije, hakiyongeraho ubumenyi butajyanye n’igihe kuri bamwe mubarezi, ndetse n’imishahara idahagije ihabwa abarezi, ibyo byose rero nibyo usanga biza ku isonga mu gutsikamira ireme ry’uburezi”.

Dr Abdallah Baguma, Umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi mu nama nkuru y’uburezi, Higher Education Council (HEC), yatanze inama ko kugira ngo ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerweho hakenewe uruhare rwa buri wese kandi nta kwitana ba mwana.

Dr Baguma ati “Ibi byose tuba tuganira ni mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo bihari mu burezi, kandi tuzi aho turi, tuzi naho dusha kugera, ariko buri wese ku giti cye akwiye kumenya ko uruhare rwe ari ngombwa kugira ngo tugere kucyo twifuza”.

Iyi nama nyunguranabitekerezo ikaba yarateguwe na PIASS  ifatanyije na kaminuza ya Bamberg yo mu gihugu cy’u Budage, hagamijwe kwigira hamwe icyateza imbere ireme ry’uburezi mu karere k’ibiyaga bigari.

Prudence Kwizera IGIHE Ltd

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager