fév
06
2016

Abakekwaho guteza umwijima kuri Stade Huye muri CHAN bagejejwe imbere y’ubutabera

Umukozi wa Minisiteri y’Umuco na Siporo, Aimable Rwabidadi na Mbabarempore Dariot, umutekinisiye w’ikompanyi Smart Energy Solutions yahawe isoko ryo gucanira Stade Huye mu mikino ya CHAN, bagejejwe imbere y’ubutabera mu rukiko rwisumbuye rwa Huye, kuri uyu wa kane, bakurikiranyweho uruhare mu guteza umwijima muri Stade mu mukino wahuje Cameroun na Ethiopie tariki ya 21 Mutarama 2016.

Ku isaha ya saa tanu zo kuri uyu wa kane, taliki ya nibwo Aimable Rwabidadi, ndetse Dariot Mbabarempore, bagejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko mu iperereza ryakozwe byagaragaye ko icyateye ibura ry’umuriro muri Sitade mu minota 12 ari ibura rya mazutu, aho Aimable Rwabidadi wari ufite mu nshingano ibya mazutu n’amavuta yari yaguze igice, bityo mazutu ikaza gushira.

Rwabidadi akurikiranweho icyaha cyo kurigisa umutungo wa leta n’icy’ubugome, bugambiriye kugaragaza nabi isura y’igihugu mu nyungu ze bwite, kuko ataguze Mazutu ihagije nkuko byagakwiye kandi yahawe impapuro z’agaciro zizwi nka Bonds, zimwemerera kuyigura.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko mu iperereza ryakozwe, ryagaragaje ko abatekinisiye ba Kompanyi Smart Energy Solutions, basabye Rwabidadi inshuro nyinshi kubaha mazutu ihagije ariko ngo akinangira.

Nk’uko Ubushinjacyaha bwabigaragarije urukiko, Rwabidadi ngo yari yahawe Bonds zihwanye na 1,544,200 frw, yo kugura mazutu, ariko ngo agura ihwanye na 630,000 frw gusa.

Ikindi ubushinjacya bwagaragarije urukiko bushinja Rwabidadi, ngo ni ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu bakozi bo kuri sitade Huye bavuze ko ngo Rwabidadi yasabwaga gutanga mazutu ihagije ariko ngo akabyanga.

Mbabarempore akurikiranyweho ubufatanyacyaha na Rwabidadi, kuko ngo nk’umuntu wari ushinzwe kongera mazutu muri moteri yari azi ko nta yihari ntabibwire inzego zibishinzwe, ahubwo akabihisha. Bityo ngo akekwaho kuba icyitso cya Rwabidadi bagamije kurigisa umutungo wa Leta.

Abunganizi ba Rwabidadi basobanuye ko ibura ry’umuriro nta sano rifitanye n’ibura rya mazutu, ahubwo ngo ryatewe n’ikibazo cya tekiniki, ko mazutu yari ihari.

Ibi icyo babishingiraho ngo ni uko mu minota 12 bitari gushoboka kureba ikibazo kibaye, kujya mu mujyi wa Huye kugura indi mazutu, kugaruka, kuyisuka muri moteri no kongera gucana ngo ikibazo kibe gikemutse, ahubwo abagiye kuyigura ngo basanze amatara yamaze kongera kwaka, ndetse n’umukino wakomeje, ibigaragaza ko ngo  mazutu yari ihari.

Rwabidadi kandi yagaragarije urukiko ko guteza umwijima kuri Stade Huye byaba bayaratewe n’abatekinisiye ba Kompanyi Smart Energy Solutions, kuko ngo batumvikanaga, nyuma yaho agaragaje ko ibyuma byabo bitameze neza, ngo bakamwitwaraho inabi bavuga ko ngo ashaka kubabuza isoko.

Rwabidadi yagize ati «Nta kibazo cya Mazutu kigeze kihaba, habaye uburangare bwa Mbabarempore ; abatekinisiye ba Kompanyi Smart Energy Solutions bari barandakariye ko natanze raporo igaragaza ko Installation y’ibyuma byabo yakozwe nabi ishobora guteza ibibazo ; (…) nabitangiye raporo mbere ko installation yabo kuri sitade Huye, Rubavu na Kigali I Nyamirambo itameze neza».

Yisobanura k’ubufatanyacyaha ashinjwa, Mbabarempore yavuze ko moteri yazimye kabiri, ubwa mbere akaba yari yibagiwe kongeramo mazutu, ariko ko ku nshuro ya kabiri byatewe n’ikibazo cya Tekinike, birimo ubushobozi bunini bwa moteri yari yakoreshejwe uwo munsi ndetse n’umuriro Wa Moteri nini wagonganye n’uwa Moteri nto.

Mbabarempore nawe yabwiye urukiko ko habayeho ubwumvikane bucye n’imikoranire itanoze hagati y’abakozi ba Minisiteri y’umuco na Siporo ndetse n’abatekinisiye ba Kompanyi Smart Energy Solutions.

Aba bombi basabiwe gufungwa iminsi 30 kugira ngo batazacika ubutabera kandi baregwa ibyaha bikomeye.

Abunganizi ba Rwabudadi bavuze ko ari umuntu ufite aho abarizwa, bityo adashobora gutoroka, bamusabira kuburana ari hanze.

Mbabarempore utari ufite umwunganira mu mategeko, we yasabye kurekurwa agakomeza akazi ke kamutunze kugira ngo atazakirukanwaho, kandi ko adashobora gutoroka ubutabera.

Urukiko rumaze kumva ibivugwa n’impande zombi, ku  13h40, rwategetse ko umwanzuro w’urubanza uzasomwa tariki ya 5 Gashyantare 2016 i saa munani z’amanywa.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager