fév
02
2016

Abanyamahanga 28 baje kwigira ku Rwanda kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no kubabarira

Abanyeshuri n’abarimu babo baturuka mu bihugu by’ u Busuwisi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bamaze icyumweru cyose mu Rwanda muri gahunda yo kwiga no gusangira ubunararibonye n’abanyarwanda kuri gahunda yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no kubabarira, gukumira amakimbirane ndetse no kuyahosha.

Aba banyamahanga bageze mu Rwanda taliki ya 24 Mutarama bikaba biteganyijwe ko bazasubira mu bihugu byabo kuri uyu wa mbere taliki ya 01 Gashyantare 2016.

Muri aba harimo abanyeshuri 19 n’abarimu babo babatu baturutse mu Busuwisi, hamwe n’abanyeshuri babatu hamwe n’abarimu babo batatu baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu gihe cy’iminsi irindwi bamaze mu Ishuri Rikuru ry’Abapolotesitanti mu Rwanda (PIASS), bavuga ko bigiye byinshi ku Rwanda, by’umwihariko batangazwa n’intera abanyarwanda bagezeho mu bwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agnes uturuka mu Busuwisi, muri Kaminuza ya Geneve, yagize ati”Tumaze icyumweru kimwe hano mu Rwanda ariko twahigiye ibyiza byinshi, ni igihugu cy’amahoro n’abantu beza, twamenye amateka menshi yaranze igihugu harimo na Jenoside, twasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, nyuma yaho dusura urwa Murambi, (…) icyo nahigiye kigomeye ni uburyo bwo kubabarira ndetse no kwiyunga n’uwaguhemukiye”.

Prof. Viateur Ndikumana, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe masomo muri PIASS, avuga ko aba banyamahanga baje mu Rwanda muri gahunda y’umubano ishuri ayoboye risanzwe rifitanye n’izindi Kaminuza zo mu mahanga.

Kubwa Prof. Ndikumana, asanga uruzinduko nk’uru rw’abanyamahanga mu Rwanda rufite akamaro kanini, kuko bibonera amateka yaranze igihugu, n’uko abanyarwanda babanye muri iki gihe, bigatuma bajya kunyomoza abashaka gusebya igihugu.

Prof. Ndikumana ati “Iyo abanyamahanga baje birebera ukuri, noneho bakagenda bavuga inkuru y’ukuri ku Rwanda, icyo ni ikintu gikomeye”.

Bamwe mu banyeshuri bo muri PIASS nabo babwiye IGIHE ko kugirana umubano n’amashuri yo mu mahanga bibafasha byinshi birimo kumva batinyutse ku buryo nabo bashobora kugera mu mahanga bagahagararira igihugu bakagaragaza n’isura nziza yacyo.

Usibye gusangira amateka ajyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kubarira, aba banyamahanga n’ishuri PIASS baganira no kubindi bitandukanye birimo amasomo bigisha, kwimakaza amahoro ndetse n’ibijyanye n’iyobokamana (Theology).

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd

 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager