jui
15
2024

Abanyantege nke n’abarwaza boroherejwe mu gutora

Abafite ubumuga, abakuze n’abarwaza boroherejwe mu gikorwa cy’amatora, tariki ya 15 Nyakanga 2024. Abafite ubumuga ntibigeze batondeshwa umurongo w’itora, ndetse n’abageze mu za bukuru. Ku mwihariko, abarwaza begerejwe ibiro by’itora hafi y’ibitaro kugirango badacikanwa n’itora. Birumvikana ko abaforomo n’abandi bakozi b’ibitaro, nabo batoreye hafi y’aho bakorera. Ibi byabaye mu gihugu hose!

Mu gihugu hose, hashyizwe ibiro by’itora, aho abarwayi n’abaganga ndetse n’ abarwaza bitabiriye amatora rusange ya Parezida wa Repubulika n’abadepite yabaye kuri uyu wa mbere Tariki 15 Nyakanga 2024, izi site kandi bikaba byari biteganyijwe gushyirwa mu bitaro byose mu Rwanda. Bikaba byashimishije abarwayi n’abandi bahatoreye  kutavutswa uburenganzira bwo gutora. Abafite ubumuga n’abageze mu za bukuru, nabo boroherejwe mu gukora, badatonda imirongo.

Abarwayi batoreye kuri Site y’ibitaro bya Nyarugenge mu mugi wa Kigali aho strongnews.rw ya abashije kugera, bashima iki gikorwa ndetse bakavuga ko ari agaciro bahawe.

Egide Twiringiyimana, ni umusore w’imyaka 23, afite sima ku kaguru yakoze Impanuka ya moto  avuga ko mu byari bimubabaje ari uko yari rahigiye gutora ariko akimara gukora impanuka akumva ko atagitoye, none kuba bazanye site ku bitaro natwe baduhaye agaciro.

Yagize ati “ sinitaye ku bubabare mfite, nasabye ko bansunika bakanzana gutora kuko nari narabihigiye, hari byinshi u Rwanda rwacu rumaze kugeraho byose bitewe n’ubuyobozi bwiza nagombaga gutora rwose bakoze kutwegereza aho dutorera».

Simonie Yandereye nawe yavuze ko kuba atoye aruhutse umutima. “ ntabwo narinzi ko ndi butore maze igihe kirekire ndwaje umucyecuru wanjye, numvaga byararangiye ariko baje batubwira ko tuza hano gutora numva nduhutse. Baduhaye agaciro gakomeye natwe tugomba kwitorera abazatuyobora. »

Umwe mu baforomokazi waje asunika umurwayi mu kagare, aganira na strongnews yavuze ko bajyaga azinduka bakabanza kujya gutora, ariko ubu byaroroshye kuko ubonye akanya araza agatora agasubira mu kazi.

Yagize ati “ubu nta hubi hubi dufite turakora akazi dutuje, umurwayi utarembye nawe turi kumufasha kugera aha agatora agasubira kuryama, ni ibintu byiza biranadufasha gutanga serivise nziza ku barwayi. »

Uwari uhagarariye Site y’itora kuri ibyo bitaro bya Nyarugenge yavuze ko site yabo iri gukora neza kuko nta muvundo uhari, hari kugenda haza bacye bacye kandi bakabanza abarwayi abarwaza ko kuko nta kibazo baba bategereje gato. Yagize ati «  gutora ni inshingano za buri mu nyarwanda, kuba rero bazanye site hano ni ukugira ngo abari hano batabuzwa amahirwe yo gutora kyko barwaye cyangwa barwaje. Twazanye intebe abafite intege nke baba bicaye ariko turi guhera kuwo batuzanira tubona atakwica ngo ategereze. »

Yakomeje avuga ko biteguye neza kuko bari gufashanya n’abakozei b’ibitaro bagenda bohereza bacye bacye kugira ngo badatinda ku mirongo kandi barwaye.

Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihigu y’amatora atangaza ko impamvu yo gushyira site z’itora mu bitaro hirya no hino, ari ukugira ngo abataragiraga amahirwe yo gutora kubwo kuba mu bitaro cyangwa se abatoraga bibagoye nabo bagire ayo mahirwe.

Nyuma y’amatora rusange y’umukuru w’igihugu n’abadepite yabaye kuri uyu wa mbere tariki 15 Nyakanga 2024, kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 hari amatora ku byiciro byihariye aribyo ay’abagore, abafite ubumuga n’urubyiruko.

 INGABIRE Grace

Langues: 
Thématiques: 

Partager