sep
28
2015

Abarangije Kaminuza batarabona akazi bagiye guhabwa amasomo y’ubumenyingiro

Minisiteri y’Abakozi ba leta n’umurimo muri gahunda yayo ya ‘Kora Wigire’, igiye gushyiraho uburyo bwo guha amasomo y’ubumenyingiro abarangije Kaminuza batarabona akazi kajyanye n’ibyo bize.

Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo, Uwizeye Judith, yabwiye IGIHE ko ibijyanye no kwihangira imirimo bikiri hasi cyane mu bantu barangije kaminuza akaba ariyo mpamvu muri gahunda ya kora wigire bateganya guha amasomo y’ubumenyingiro abarangije kaminuza batarabona imirimo.

Yagize ati: “Ibintu bijyanye no kwihangira imirimo cyane cyane mu bize biracyari hasi, ibyo turabibona. Abantu bize bashobora kureba ku ruhande bagakora ibindi aho gushaka akazi bisanzwe. Ikindi no muri gahunda yacu ya kora wigire, harimo uburyo bwo kuvuga noneho ngo ni gute twafasha abarangije kwiga, batari guhita babona akazi ku isoko ry’imirimo ku buryo bworoshye? Tugiye kujya dushaka ukuntu twabaha ubumenyi ngiro bushobora kubafasha kugira ikindi kintu bakora kitari ibyo bari bize.”

Minisitiri Uwizeye akomeza avuga ko ubushakashatsi bwavuye mu ibarura ryakozwe ku mibereho y’Abanyarwanda ku nshuro ya Kane, Household Living Conditions Survey (EICV4), bwagaragaje ko ubushomeri bwibasiye cyane urubyiruko rwize kurusha urutarize.

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buvuga ko nyuma yo kubona ko abarangiza za kaminuza baba badafite ubumenyi mu kwihangira imirimo, bugiye kongera mu masomo batangaga ajyanye no kwigisha abanyeshuri uburyo bakwihangira imirimo nyuma yo kurangiza kaminuza.

Prof. Nelson Ijumba, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye IGIHE ko raporo y’inama y’amakaminuza yo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, University Council of East Africa, igaragaza ko abakoresha binubira ko abanyeshuri barangiza muri za kaminuza baba badafite ubumenyi bujyanye n’ibyo bize.

Perezida Paul Kagame ubwo yayoboraga umuhango wo gutangaza ku mugaragaro ibarura ryakozwe ku mibereho y’abanyarwanda; yavuze ko leta igomba guha urubyiruko ubumenyi bufasha kubona umurimo cyangwa se kuwuhanga.

IGIHE

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager