aoû
15
2022

Abatuye mu murenge wa Gatore bagorwa no kubona serivisi bitewe n’ibura ry’imiyoboro ya Internet

Mu karere ka Kirehe, mu ntara y’Iburasirazuba, abaturage ntibishimiye imigendekere ya serivisi zisaba kwifashisha ikoranabuhanga, cyane cyane urubyiruko. Ubuke by’iminara y’itumanaho ituma serivisi zitihuta kuko iminara y’iyibihugu by’abaturanyi nka Tanzaniya n’u Burundi ariyo igaragara haba kuri telefoni cyangwa kuri mudasobwa. Abegereye imipaka y’ibi bihugu byombi, baratabariza Leta, gufasha ibigo by’ubucuruzi kubaka iminara y’itumanaho ihagije.
Iyo umugenzi ageze mu karere ka Kirehe, ataragera ku mupaka, ahita abona ubutumwa muri telephone ye imumbwira karibu ku muyoboro wa Vodacom. Icyogihe ntakindi cyakorwa uretse gutegereza ko iminara y’ibigo by’itumanaho byo mu Rwanda nka MTN na Airtel nabyo byagaragara, ariko ntibiba byoroshe.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatore burashishikariza ibigo by’itumanaho mu ikoranabuhanga gushyira iminara myinshi mu turere duhana imbibi n’ibihugu by’ibituranyi kugira ngo iki kibazo cyo kubura umuyoboro (network) bya hato na hato kirangire, kuko bigira ingaruka kuri serivisi zitangwa hifashijwe Internet.
Oswald Ntagwabira Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gatore, asanga serivisi zikenera umuyoboro wa Internet zigenda nabi kubera ubwo buke bw’iminara, ati “Iki kibazo kiri cyane cyane ahagereye imipaka. Vodacom yo muri Tanzaniya iguha karibu, ubwo ukaba uvuye ku murongo wo mu Rwanda. Turasaba yuko ibigo nka MTN, Airtel n’ibindi bifite mu inshingano zabyo gutanga Internet, kongera iminara hirya no hino mu mu Karere ka Kirehe. Bizafasha abaturage guhabwa serivisi nziza zihuse, ati “Serivisi zitandukanye z’Irembo ziba zitangwa hifashishijwe umuyoboro wa Internet. Usanga zigenda buhoro, dukeneye iminara myinshi kugirango serivisi zose za Leta zigende neza. ”Oswald yerekanye ko nka serivisi z’ubutaka ziba zikeneye imirongo ya Internet yihuta. Ni mu rwego rwo kugabanya imirongo y’abantu benshi baba baje gusaba izo serivisi.
Umwe mu banyeshuri ba kaminuza utuye mu kagari ka Cyunuzi, yerekanye ko Internet yo mu karere ka Kirehe igenda gake, cyane cyane igihe cy’imvura, ati “Ubwo tugiye gutangira ibihe by’imvura, imirongo ya Internet igiye gusa nkaho izimye burundu. Kugirango uzashobore gukura inyandiko runaka ku mbugankoranyambaga cyangwa kuri Google, biba bigoye cyane. Noneho twe abanyeshuri, haba igihe tuba dushaka guhererekeranya amasomo hagati yacu, ariko ikibazo cy’imiyoboro ya Internet kikatubera ingora bahizi”.
Mutangampundu Jeannette nawe avuga ko haba igihe no guhererekanya amafaranga kuri telefoni binanirana, ati” Turasaba rwose ko ibigo na Leta byakongera umubare w’iminara hano mu karere ka Kirehe cyangwa se mu Rwanda hose kuko ikoranabuhanga rigenda riba igikenerwa cyaburi wese. Dukeneye guhaha neza twifashishije Interineti igenda neza. Numvise ko Leta igiye gushishikariza abaturage gukoresha ifaranga rigendanwa kuri telephone, ubwo nayo turayisaba ibikorwaremezo bimeze neza”.
Urubyiruko rurifuza ikoranabuhanga rifite ireme
Kalisa Jean Claude umwe mu banyeshuri biga ibyikoranabuhanga, arasaba ko iminara yifashishwa mu gutanga ubutumwa bwa Interineti yakwiyongera mu karere ka Kirehe n’ahandi hose mu Rwanda mu rwego rwo kwihutisha ireme ry’amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga, ati“ Hari igihe uba ushaka guhamagara kumanura cyangwa inyandiko n’ibindi (download), bigafata iminota mirongo itatu, kandi byakabaye n’ibura iminota ibiri gusa. Bituma tutaryoherwa mu bushakashatsi bwacu”.
Mukandutiye Yvette nawe, asanga ikoranabuhanga rikeneye ibikorwa remezo bihagije, ati “Mu byukuri simfite radiyo mu rugo cyangwa televiziyo. Telephone yanjye ni byose: ni, radio, televisiyo, urupapuro, ikaramu, video, camera, ni ububiko by’ibitabo bitandukanye nkamasomo twiga, bibiriya n’ibindi. Tudafite imiyoboro myiza ya Internet, ibyo byose ntibifunguka, cyangwa se bikore uko byakagombye”.
Ikikibazo cy’iminara mike kirihafiya hose mu gihugu cyane cyane mu turere duhana imbibe n’ibihugu u Rwanda ruturanye nabyo. Mu ntara y’Iburenegrazuba mu karere ka Rutsiro, hari aho imiyoboro ya Interineti yo muri RDC ibangamira iy’u Rwanda. Naho serivisi z’Irembo n’izindi zigenda buhoro cyane.
Nkurunziza Théoneste

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager