oct
23
2015

Abiga muri IPRC bahishuye umuti w’amapfa wafasha akarere k’ibiyaga b’igari

Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Amajyepfo y’ u Rwanda (IPRC South) bavuga ko uburyo bugezweho bwo kuvomerera imyaka busanzwe bukoreshwa mu bigo by’ubushakashatsi buramutse bugejejwe ku bahinzi n’aborozi bwaba umuti urambye w’amapfa, kuko bajya bakomeza ibikorwa byabo no mu gihe cy’impeshyi.

Ni kenshi abatuye mu karere k’ibiyaga bigari bataka ko imvura yatinze kugwa ngo bahinge, rimwe na rimwe bagahura n’igihe cy’amapfa kubera ko izuba ryabaye ryinshi.

Aba banyeshuri no muri IPRC South, basanga iri koranabuhanga bize ryo kuvomerera imyaka n’ubwatsi, abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi bakwiye kurimenyakanisha no kuryegereza abahinzi, ikibazo cy’amapfa aterwa n’izuba kikaba kivugutiwe umuti.

Nzungize Clément uhagarariye abanyeshuri biga ibijyanye no kuvomerera imyaka (irrigation) avuga ko ubu buryo busanzwe mu bigo bikora ubushakashatsi gusa, akibaza icyaba kibura ngo bugezwe ku bahinzi aho bakorera.

Yemeza ko ubu buryo bita Rain Gun (ugenekereje mu Kinyarwanda imbunda irasa imvura) impamvu budakoreshwa mu cyaro ari uko abahinzi batabuzi, akavuga ko baramutse babimenye bakabyitaho byafasha kwirinda amapfa ndetse bikaborohera no kuba bahinga mu gihe cy’izuba.

Ubu buryo bwo kuvomerera amazi ku bihingwa iyo buri gukoreshwa ubona ntaho bitaniye n’imvura isanzwe iri kugwa.

Nzungize avuga ko iyi Rain Gun igura amafaranga y’ u Rwanda angana na Miliyoni imwe n’igice cyangwa munsi yayo, bitewe n’ubwoko bw’imashini zakoreshejwe, akavuga ko bidahenze agereranyije n’akamaro kayo.

Kuri we asanga abahinzi bishyize hamwe cyangwa koperative bakayigura byafasha kwihutisha no guteza imbere ibikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi cyane ko hari ubwo babura umusaruro kubera ibura ry’imvura.

Iyi Rain Gun uyitereka ahantu hamwe ikamisha amazi nk’ay’imvura akagera muri metero zirenga 30, warangiza ukayimura ukayiteraka ahandi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abarutuye batunzwe n’ubuhinzi bukomatanyije n’ubworozi, gusa ahenshi mu cyaro iyo ari mu gihe cy’izuba ubuhinzi busa n’aho buhagaze abahinzi bakaba bahura n’inzara.

Ibi kandi bituma ibiciro by’ibiribwa n’ibikomoka ku bworozi bizamuka ku isoko, kubera ibura ry’imyaka n’ubwatsi bw’amatungo.

Abanyeshuri bo muri IPRC South basanga ikoreshwa rya Rain Gun ryitaweho ibi bibazo byose byakemuka, abahinzi n’aborozi bagakomeza ibikorwa byabo igihe cyose babishakiye.

Prudence KWIZERA, IGIHE

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager