aoû
12
2022

Abimukira bakekwaho ibyaha bitandukanye mu murenge wa Gatore

Intara y’Iburasirazuba ifite abimukira benshi baturuka hirya no hino mu gihugu. Mu karere ka Nyagatare, baza bahashaka imirima yo guhinga n’akazi. Ni nako bimeze mu murenge wa Gatore nubwo hiyongera ho impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi. Muri rusange, abaturage basanga abimukira bafite ingeso yo kwiba n’uburiganya.
Mu murenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe, abimukira bamwe na bamwe ntibishimiwe n’abuturage. Baregwa kuba banyirabayazana b’ibikorwa by’ubujura n’uburiganya. Bamwe mu baturage bafata abimukira nkaho atari abo kwifuza, cyangwa nk’abanyamahanga. Ibi byagaragajwe n’abaturage mu nteko z’abaturage mu murenge wa Gatore, aho umuryango w’Abanyamakuru Baharanira Amahoro (PAX PRESS) bari bitabira. Ni mu gikorwa cy’urubuga rw’abaturage n’abayobozi mu kuganira ku iterambere ryabo.
Murekatete, umubyeyi w’imyaka mirongo 52 wo mu kagari ka Cyunuzi, yavuzeko abimukira aribo babateza umutekano muke kuko aribo biba imyaka n’amatungo mu mirima no mungo z’abaturage, ati “Mbere yuko bagera mu kagari kacu, ntabajura b’imyaka babagaho. Ariko ubu ni ikibazo kuko amatungo bayatumazeho”. Murekatete akomeza avuga ko, abimukira baturuka hirya no hino mu gihugu, baje gushaka akazi. Bamwe baza badafite imiryango yabo, abandi, barayizana.
Inteko y’abaturage yagaragaje ko abimukira bamwe na bamwe, bemera guhinga amasambu y’abaturage, hanyuma bakagabana umusaruro. Kaneza Edouard ati “Hari abaza bazigukora cyane, kuburyo mu myaka mike, usanga bafite ubukire kurusha abo bahasanze. Cyane cyane abaturutse mu ntara y’Amajyaruguru, baba bafite amafaranga yaturutse kubyo bagurishije iwabo, bagera muri Kirehe, bakagura amasambu manini, kandi bakunguka mubyo bahinga. Byari byiza iyo batagira ingezo yo kwiba, ubwo ni bamwe na bamwe”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatore, bwagaragaje ko buri muntu afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka mu gihugu. Ingingoya 26 mu tegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, rigiraritya“Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka hose no gutura aho ari ho hose mu Rwanda. Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kuva mu Gihugu n’ubwo kukigarukamo. Ubwo burenganzira buzitirwa gusa n’itegeko kumpamvu z’ituze rusange ryarubanda n’umutekano w’Igihugu, kugirango icyahungabanya abaturage gikumirwe cyangwa abari mu kaga barengerwe”.
Kuri iyi ngingo, abaturage ba Gatore baranyuzwe, ariko basaba ubuyobozi kurushaho kubagenera irondo kugirango ubujura bugabanuke.
Mu karere ka Kirehe, hari n’impunzi z’abarundi ziba mu nkambi. Haba igihe ziza mu ngo, bamwe basabiriza, abandi bashaka imirimo y’amamoko nko guhinga umubyizi cyangwa se kubaka. Ariko aba ntangeso mbi bafite nk’iubura.
NKURUNZIZA Théoneste

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager