Jan
24
2021

Akayabo u Rwanda rwarengera ruramutse rufite moto zikoresha amashanyarazi gusa

Nibura buri mwaka ku Isi hapfa abantu miliyoni zirindwi bazize ingaruka z’imyuka yanduza ikirere. Ni mu gihe urugendo rumwe muri eshanu zikorwa mu Mujyi wa Kigali ari urwa moto yashyizwemo mazutu cyangwa peteroli, bizwiho kuvamo imyotsi yangiza ikirere.

 

Ubushakashati bw’Ikigo cyo kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA, mu 2017, bwagaragaje ko ku isonga y’ibihumanya umwuka uhumekwa mu Rwanda harimo umwotsi w’imodoka, moto, imyotsi y’amakara n’inkwi n’ibindi.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yo icyo gihe yagaragazaga ko buri mwaka mu mavuriro hakirwa miliyoni eshatu z’abivuza indwara z’ubuhumekero barimo 13% baba bazitewe n’ihumana ry’ikirere.

Ubushakashatsi ku miturire yo mu Mujyi bwakozwe n’impuguke zo muri Kaminuza ya Leeds, yo mu Bwongereza bugaragaza ko muri 2025, mu gihe moto zose zigenda ku butaka bw’u Rwanda zaba zikoresha amashanyarazi , byajya bigabanya imyuka yangiza ikirere, byibuzeho kilotoni ibihumbi 70 ya dioxide de Carbone (CO2) ku mwaka (Kilotoni imwe ingana na toni 1000).

Ibi bibaye byatuma imyotsi yoherezwana n’ibinyabiziga yagabanukaho byibuze 10% muri Kigali. Ntabwo ari ibi gusa kuko bizagabanya n’imyotsi yanduza ikirere, bikanagabanya cyane indwara nyinshi ziterwa n’ihumana ry’ikirere.

Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST) , Dr Kalisa Egide yabwiye IGIHE ko gukoresha moto zikoresha amashanyarazi bitagira ingaruka nziza gusa mu kugabanya imyuka yangiza ikirere, ahubwo bifite n’ingaruka nziza ku bukungu ndetse no ku buzima bwa muntu.

Ubusanzwe moto zikoresha amashanyarazi, nta myotsi yangiza ikirere cyangwa itera ubushyuhe bw’isi isohora ako kanya.

Ubushakashatsi bwerekana ko mu gihe moto zikoresha amashanyarazi zaba 100 % muri 2025 muri Kigali, byagabanya byibuze miliyari 23Frw ku mwaka y’amafaranga y’u Rwanda atangwa kuri za mazutu na peteroli bitumizwa hanze.

Ibi byatera inyungu byibuze ingana na miliyari 9Frw buri mwaka ugeneranyije n’ayakoreshwa kuri moto zikoresha amashanyarazi (miliyari 14Frw).

https://igihe.com/

Langues: 
Thématiques: 

Partager