nov
27
2015

Amajyepfo : Urubyiruko rwiga imyuga rwagobotse imiryango 13 y’abatishoboye

Urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC South), bazindukiye mu bikorwa byo gufasha abatishoboye, aho batangiye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (MS) abantu 50 baturuka mu miryango 13, basana n’inzu y’umupfakazi, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Ugushyingo 2015.

Aba banyeshuri bavuga ko ibi bikorwa babikoze muri gahunda yo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko, aho bahisemo gufasha abatishoboye bo mu murenge wa Ngoma akarere ka Huye.

Steven Rutayisire, umuyobozi w’abanyeshuri muri IPRC South yavuze ko nk’urubyiruko rw’abanyeshuri batekereje ko bahuza imbaraga n’ubushobozi bagakora ibikorwa by’urukundo kandi bifitiye akamaro ababikorerwa.

Rutayisire kandi yasabye abafashwa guhera ku nkunga bahabwa bakitabira umurimo baharanira kwivana mu cyiciro cy’abakenera inkunga.

Yagize ati “iyo tubahaye Mitiweri biba bivuze ko mugiye kugira ubuzima bwiza, iyo umuntu afite ubuzima bwiza aba ashobora kwikorera agatera imbere, (…) hari ibikorwa byinshi twagombaga gukora ariko twasanze Mitiweri ariyo izabafasha kugira ubuzima bwiza mu gakora mukivana mu bukene”

Mukasarambu Beatrice umubyeyi w’abana batatu ni umwe mubatangiwe umusanzu wa Mitiweri, avuga ko ubukene arimo bwatewe n’uko umugabo we yapfuye amaze igihe kirekire yivuza, bituma asigarana ubukene, ariko aharanira gukora akivana mucyiciro cy’abakene.

Ati “mbayeho mu buryo bwo guca inshuro nshaka icyo abana bararira,   ndashimira cyane aba banyeshuri Imana ibahe umugisha, (…) ndacyari muto mfite imbaraga zo gukora kuburyo ndigushakisha igishoro cyo gucuruza nkifasha nkava mu bukene”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ngoma butangaza ko abatishoboye batuye muri uyu murenge bafashwa mu buryo butandukanye, bityo bugasaba abaturage kudapfusha ubusa inkunga bahabwa, ahubwo bakwiye kuzubakira bashaka uko biteza imbere.

Ndabazi JMV ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Ngoma yabwiye IGIHE ko abatuye umurenge bageze ku kigereranyo cya 120% bitabira gutanga umusanzu wa Mitiweri, ariko  avuga ko batararangiza kuko hari abaza kuhatura no kuhacumbika baturutse muyindi mirenge.

Prudence Kwizera, IGIHE  

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager