jui
16
2024

Amatora 2024: Guhatana bitandukanye no guhangana

Mu ma  tora ya Nyakanga 2024, hagaragaye ubumenyi bwa politiki, aho abakandi ku mwanya wa Perezida wa Republika birinzi amagambo abateranya hagati yabo. Bose biyemeje gukoresha ijambo guhatana kugirango buri wese ahe agaciro mugenzi we bahuriye mu gikorwa cyo kwiyayamamza.

Kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika byatangiye tariki ya 22 Kanama, ku bakandida bose. Mu kwiyamamaza kwabo buri umwe agenda avuga ibyo azageza kubanyarwanda naramuka atsinze amatora. Atangiza ibikorwa bye byo kwiyamamaza Firippe Mpayimana mu karere ka Kirehe mu kibuga cy’umupira mu murenge wa Munini, yavuze ko afite ingingo 50 azashyira mu bikorwa nibaramuka bamutoye kuyobora igihugu muri manda y’imyaka 5. Zimwe muri izo ngingo harimo kunoza imikoreshereze y’ubutaka, kongera ibiribwa, guteza imbere inganda nto, guteza imbere uburezi, gushyiraho amategeko agenga ubukomisiyoneri, ngo kuko aba komisiyoneri bahungabanya ubukungu, gushyiraho ingamba zo kubahiriza amasaha mu kazi no guteza imbere ubumwe bwa Afurika.

Yagize ati “niba mvuze nti ndashaka gutsinda amatora, si ikindi mvuze kubera ko ibintu byo guhangana twabivanyemo turimo kuvuga ko duhatana, abanyarwanda dutangiye kumenya icyo aricyo amatora, asigaye agera bashaka gushyiraho ubuyobozi, twizeye neza ko ubuyobozi bushya buzajyaho kuburyo buri muntu wese mubazaba biyamamaje n’abazaba batoye bazumva ko ibi bintu byagenze neza”.

Yavuze ko kugeza ubu umutekano we umeze neza ko aho yiyamamaza hose nta ngorane aragira.

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ari nawe uri ku butegetsi we abwira abaturage ko bazakomereza aho bagejeje. Ubwo yari Musanze yabwiye abari bitabiriye uwo munsi wo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR yagize ati ” ntabwo naje kubasaba amajwi, ahubwo naje kubashimira no kureba aho urugendo rugeze kandi ibyo twagezeho twari dufatanyije, umuturage ku isonga”.

Mugihe kirenze iminsi 10 bamaze biyamamaza, Gasamagera Wellars, Umunyamabanga Mukuru wa FPR yavuze ko byagenze neza uko byari biteganyijwe ndetse biranarenga kuko babonye abantu benshi.

Yagize ati “ nk’umuryango RPF Inkotanyi twishimiye gusangira icyerekezo n’imigambi RPF Inkotanyi ifitiye Abanyarwanda. Umukandida wacu ku mwanya wa Perezida yagiye anyura hirya no hino  mu Gihugu agaragariza abaturage imbonankubone ibyo abateganyiriza”.

Avuga ko n’ubwo hari abavuga ko FPR Ikorasha igitugu kugira ngo abaturage baze ko atari byo kuko bigaragazwa n’ibyishimo baba bagaragariza umukandida wabo. yagize ati  “ abavuga ibyo ni uko batarumva ubudasa bw’abanyarwanda”.

Ikindi kandi FPR Inkotanyi ifatanyije n’indi mitwe ya Politiki umunani ari yo PSD, PL, PDI, PDC, PPC, PSR, UDPR na PSP, niyo tuba turi kumwe muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka Green Party Ntezimana yavuze muri macye ishusho bamaze kubona muri iyi minsi bamaze biyamamaza. Aavuga ko igihe bamaze biyamamaza byagenze neza ku kigero kirenga  90% by’ibyo bari biteze, hose byagenze neza, yagize ati ” uburyo inzego z’ itwakira ubona ko harimo impinduka nziza nka Rubavu umuyobozi w’Akarere niwe wiyiziye, n’ahandi henshi haza vis Mayor ahake  haza abayobozi b’imurenge”.

Akomeza avuga ko ku kibazo cy’umutekano  naho haba hari Polisi ibafasha , kugeza n’aho iyo babasabye ko hari icyo bashaka guhindura babikora. Ati “nka Rusizi twasanze hari abapolisi benshi, batubaza uko twifuza uko umutekano wacungwa mbabwira ko  bagabanya abahagaze mu nzira abaturage banyuramo baza kugira ngo batagira  ubwoba, barabyubahiriza, bati uko mubishaka niko tubikora”.

Ku ruhande rw’umutekano byifashe neza cyane, n’uburyo abanyarwanda baza gukurikira ubona ko mu byukuri nabo baratinyutse baza badafite ubwoba badafite igihunga, niyo hagize ubabwira ati mugende muve aha baratinyuka bakaza.

Kugeza ubu aho avuga ko bitagenze neza cyane ni mu Karere ka Ngoma, kuko habaye guhuzwa ku mitwe ya Politiki mu kwiyamamaza. Yagize ati “aho site yacu yarimo yiyamamaza, washoboraga kuba ureba aho irindi shyaka bamanitse amahema, aho niho navuga bitagenze neza”.  Akomeza avuga ko  ikindi hari aho bashyiraga inaza za Leta mu gitondo bigahuzwa no kwiyamamaza nabyo byabuzaga bamwe mu baturage kuboneka.

Komisiyo y’amatora ivuga ko kwiyamamaza ari uburenganzira ku mukandida uwo ari we wese, ariko ko babasabye ibyo bagomba kwitwararikamo.

Semanywa Faustin Komiseri muri Komisiyo y’amatora , yagize ati” nta mukandida wemewe kurenga ku mabwiriza yatanzwe yo kwiyamamaza, kuko aramutse ayarenzeho byatuma umukandida yamburwa amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cy’amatora nyirizina”

Yongeyeho ati”umukandida agomba kwiyamamaza yirinda gusebanya asebye umukandida mugenzi we, agomba kwiyamamaza avuga ibigwi n’imigambi ye, ibyo yumva azageza ku banyarwanda”.

Akomeza avuga ko kugeza ubu nta birego baragezwaho n’umukandida uwari we wese waba yarabangamiwe n’aho byabaye babashije kubikurikirana nta mbogamizi zabayamo.

Amatora azaba tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda bari hanze y’u Rwanda, hamwe na tariki ya 15 n’iya 16 Nyakanga ku Banyarwanda bari mu Rwanda.

 Ingabire Grace

Langues: 
Thématiques: 

Partager