Amatora akomatanyije yatumwe abaturage bamenya imikorere y’inteko nshingamategeko
Imyiteguro y’amatora akomatanyije ya Perezida wa Republika n’ay’abadepite mu Rwanda ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024 mu Rwanda, yatumye abaturage bamenya akamaro k’abadepite ko gushyiraho amategeko no kugenzura ibikorwa by’abagize ubuyobozi bwa Leta.
Mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali; urubwiruko rwinshi rugizwe n’abanyeshuli biga kaminuza n’abanyamirimo itandukanye, bazi neza akamaro k’inteko nshingamategeko mu gihugu. Benshi babimenye muri iki gihe kibanziriza amatora akomatanyije, ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024. Ayo matora ni aya Perezida wa Republika n’ay’abadepite. Aba banyeshuli n’abakozi bibazaga impamvu ki aya matora yakomatanyijwe, ariko bamaze kumenya isano riri hagati y’abagize ubuyobozi (government) n’inteko nshingamategeko (parliament), bahisi banyurwa n’iyi gahunda y’amatora yakomatanyije amatora abiri.
Uwamwezi Clarisse ni umunyeshuli muri kamiza y’u Rwanda i Kigali. Yemeza ko benshi mu banyeshuli, bize amasomo arebana n’imiyoborere, ko bazi akamaro k’inteko nshingamategeko mu gihugu; ati “Abadepite nibo bagize inteko nshingamategeko. Bafite mu inshingano zabo kuba intumwa za rubanda no guharanira inyungu z’umuturage mu miyoborere. Nibo bashyiraho amategeko, ndetse bakaba bafite inshingano zo kugenzura ibikorwa bya Leta bishyirwa mu bikorwa n’abagize ubuyobozi”. Akomeza avuga ko inteko nshingamategeko ari urwego rw’abaturage rwo kugira uruha mu buyobozi. Kalisa Aristide wiga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga, yongeraho avuga ko, abadepite bafite inshingano zo kumenya ibibazo abaturage bafite, bityo bakabigeza ku bagize ubuyozi bwa Leta, bakabishakira umuti, ati, “Niyo mpamvu babita ba “Nyiricyubahiro” cyangwa se “Honorable”.
Mutijima Jean Paul umwe mu bacuruzi b’ikwito mu mugi wa Kigali, ahamya ko yamenye akamaro y’abadepite ariko komisiyo y’amatora itangiye gukangurira abanyarwanda kwitabira amatora akomatanyije, ati “Numwaga ko abadepite bagize inteko nshingamategeko ari abayobozi k’abandi bose, nkuko abayobora ibigo bitandukanye, nabo ari abayobozi. Ariko maze kumwa ko manda ya Perezida wa Repubulika izaba ingana n’iy’abedepite, nahise nibaza impamvu ki baheye abadepite agaciro kanini kuriya, kandi gutorwa kwabo kukajyana no gutorwa kwa Peresida wa Republika”. Mutijima avuga ko yamenye ko uruwego rw’inteko nshingamategeko rufite inshingano zo kugenzura imikorere y’inzego za Leta, no gushyiraho amategeko aboneye ibitekerezo by’abaturage. Mutijima, ati “Ni uko namenye ko abadepite bagize inteko nshingamategeko ari arwego rukomeye cyane. Nanjye nifuza kuzaba umudepite”.
Abaturage benshi bifuza kuzaba abadepite
Aya matora akomatanyije yamurikiye benshi mu rubyiruko akamaro ko kuba umudepite, ndetse no kugira ishyushyu ryo kuba abarwanashyaka b’amashyaka. Twishime Olive, umwalimu mu mashuli y’ibanze, afite uburambe bw’imwaka, ati “Sinarinzi ko kuba depite ari umurimo ukomeye kuriya, ukorwa n’abatowe! Mu minsi iri imbere, nanjye nziyamamaza nk’umugore wifuza guteza imbere bagenzi banjye mu kwiteza imbere”. Abivuga ashimangira uburyo ki Leta yateguye amatora akomatanyije azahora ategurwa buri gihe mu mwaka itanu.
Zainabo Kaneza umwe mu badozi b’abayisilamu mu murenge wa Nyamirambo (Biryogo), yishimira ko amatora agiye kuba umuco mu Rwanda, ati “Niba burigihe cy’imwaka itanu; mu Rwanda hazaba amatora, biravuga ko, twese tuzagenda tumenya akamaro ko kwiyamamaza kugirango tube abadepite. Nanjye ndumva mfite ishyaka ryo kuzaba umudepite mu minsi iri imbere”. Zainabo ngo azabanza asabe uruhushya umugabo we, kuko mu dini rya Islamu, umugore atozwa kujya inama n’umugabo we ku migambi iyo ariyo yose irebana n’urugo, ndetse no kujya muri politiki, ati, “Nzagira ikiganiro n’umutware wanjye, turebe niba bishoboka kwiyamaza ku mwanya w’ubudepite”.
Iri shyaka rya Zainabu arisangiye n’abandi begenzi be bavuga ko bamaze gutinyuka kujya mu nzego za Leta. Zainabo Kaneza yatangaje ko abagore bagenzi be basigaye baganira cyane ku nsanganyamatsiko za polittiki, binyuranye n’iminsi yakera, ati “Amatora akomatanyije yatumwe tumenya uruhare rwacu nk’abagore mu kugira uruhare mu miyoborere. Urwego rw’abadepite ruzajya rutorerwa umunsi umwe n’urwa Peresida wa Republika, tuzarwitoreza mu bihe bizaza”
Mu Rwanda, manda ya Perezida wa Republika yashyizwe ku mwaka itanu (5) nyuma y’igikorwa cyo kubaza abaturage kitwa referandumu. cyabaye mu mwaka wa 2015. Manda yari ivuye ku mwaka irindwi (7). Mu rwego rwo kwirinda amatora yegeranye kandi ahenze, habayeho rero guhuza amatora ya Perezida wa Republika n’ay’abdepite, buri gihe cy’imwaka itanu.
Abanyarwanda batuye mu mahanga, bazatora Perezida wa Republika n’abadepite tariki ya 14 Nyakanga, naho abatuye hagati mu gihugu, ni tariki ya 15 Nyakanga 2024.
Ni mbwambere aya matora azaba akomatanyijwe nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Andi matora nkyaya azaba mu myaka itanu izaza, ni ukuvuga muri 2029.
Umubyeyi Nadine