mar
16
2016

Amikoro macye y’imiryango itegamiye kuri leta yatumye leta iyifasha

Imiryango cumi n’icyenda itegamiye kuri leta, yajyanywe mu karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda guhugurwa n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), ku bufatanye n’amashami y’umuryango w’abibumbye atandukanye, arimo irishinzwe iterambere UNDP, irishinzwe umuryango UNFPA.

Iyi miryango ikaba iri guhugurwa mu bijyanye no gucunga umutungo wayo, no kubaka ubushobozi mu mikorere ; mu gihe yatoranijwe n’iki kigo igahabwa inkunga y’amafaranga ibihumbi mirongo itatu by’amadorali y’amerika asaga milliyoni makumyabiri z’amanyarwanda, azayifasha gushyira mu bikorwa intego zayo.

Professeur SHYAKA Anastase uyobora ikigo cy’igihugu  cy’imiyoborere, avuga ko hari ubwo iyi miryango idakora neza bitewe n’amikoro macye, ikaba ari yo mpamvu bahisemo kuyiha ubushobozi. Agira ati « ibibazo imiryango myinshi itugezaho ni ibijyanye n’amikoro macye atuma itabasha gukora neza, mu gihe rero ubundi ifasha abaturage ndetse n’abayobozi kugira imikoranire myiza, ni  yo mpamvu ari ngombwa ko tubafasha mu kongera ingengo y’imari mu mishinga baba bafite, kugira ngo banoze imikorere »

Yongeraho ko leta ishima imikorere yayo, kuko ifasha inzego zitandukanye mu kunoza imikorere izicyebura aho zitakoze neza, bityo rero mu gihe izindi nzego zubakirwa ubushobozi iyi miryango(societe Civile), nayo ikaba itasigazwa inyuma, harimo no kuyiha aya mahugurwa ayifasha kunoza imikorere.

Abari mu miryango itegamiye kuri leta yahawe iyi nkunga, bashimangira ko izabafasha kurushaho kunoza imikorere yabo. MUKABIRORI Mariane ubarizwa muri komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya diyoseze gatorika ya Gikongoro, agira ati « hari imbogamizi yo kutagera ku baturage benshi, bityo kongererwa ubushobozi bizatuma turushaho kubegera, ubundi tuzibanda ku kwigisha Abayoborwa n’abayobozi uburenganzira n’inshingano zabo, kuko iyo buri muntu yakoze icyo asabwa n’uwo agikoreye akagenda anyuzwe, byongera amahoro n’ubutabera, nk’imwe mu ntego zacu »

Joseph Maerien uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku muryango UNFPA, avuga ko mu gihe imiryango itegamiye kuri leta idafite amikoro itabasha gusohoza intego zayo, bityo bikagira ingaruka ku baturage muri rusange ; ariko akizeza iyi miryango ko umuryango w’abibumbye ufatanije na RGB bazakomeza kuyifasha kubaka ubushobozi.

Iyi nkunga yatanzwe ije ari icyiciro cya kabiri, nyuma y’uko indi yari yaratanzwe ku miryango 26, ikaba ari muri gahunda yo gufasha imishinga imiryango itegamiye kuri leta ifite ariko ikabura ubushobozi bw’amafaranga bwo kuyikora, ni umushinga RGB yatangiye mu mwaka wa 2014 ukaba uzarangira muri 2019.

Cypridion HABIMANA

Radio Huguka

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager