sep
24
2015

Ba minisitiri b’ingabo ba RDC n’u Rwanda bari mu biganiro byo kurandura FDLR

Kuri uyu wa 24 Nzeri, i Kigali, ba Minisitiri b’ingabo z’u Rwanda n’iy’iza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari mu nama yo kwigira hamwe ikibazo cy’umutekano kigaragara mu karere k’ibiyaga bigari harimo n’umutwe wa FDLR.

James Kabarebe Minisitiri w’ingabo mu Rwanda yavuze ko iyi nama y’iminsi ibiri bari bwigiremo ibintu byinshi bigamije kugarura umutekano mu karere k’ibiyaga bigari ndetse no kurandura umutwe wa FDLR urimo abanyarwanda basize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Yagize ati “Turimo turiga ukuntu twakorera hamwe n’ingabo za RDC kugira ngo turandure burundu umutwe wa FDLR wihishe mu mashyamba yo muri Congo, ukaba unateza umutekano muke muri iki gihugu.[…]”

Aimé Ngoy Mukena Lusa Diese, minisitiri w’ingabo muri RDC n’abahoze ari ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko u Rwanda ari igihugu cy’inararibonye mu kubungabunga umutekano, bityo rukaba ku bufatanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashobora kugarura amahoro mu karere.

Brig Gen Joseph Nzabamwita, umuvugizi wa minisiteri y’ingabo mu Rwanda avuga ko iyi nama izagirira akamaro u Rwanda kuko biteganyijwe ko baganira ku bibazo by’umutekano; harimo n’umutwe wa FDLR.

Brig Gen Joseph Nzabamwita akomeza avuga ko nubwo ingabo za Loni zoherejwe kubungabunga umutekano muri Congo ariko ngo ntacyo zakoze.

Ingabo za MONUSCO ntacyo zikora ku kibazo cya FDLR

Brig Gen Joseph Nzabamwita avuga ko ingabo za Loni ntacyo zikora ku kibazo cyo guhashya abarwanyi ba FDLR.

Yagize ati:” Kuba FDLR imaze imyaka 20 muri Congo, imaze igihe kirekire cyane! Biteye isoni n’agahinda, aho FDLR iri n’ibihugu byakabaye byarayirwanyije! Ariko ingabo za MONUSCO zicaye muri Congo gusa ntacyo zigeze zikora kuri FDLR.[…]”

Brig Gen Joseph Nzabamwita yongeyeho ko iyi ntambwe u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bateye ari iyo kwibungabungira umutekano aho kugira ngo barambirize ku mahanga.

FDLR iteye u Rwanda byaba ari amahirwe ku ngabo z’u Rwanda

Brig Gen Joseph Nzabamwita yanavuze kandi ko ikibazo gihangayikishije u Rwanda ari ingengabitekerezo ya jenoside umutwe wa FDLR ugenda ukwirakwiza; naho ku bijyanye no guhungabanya umutekano w’igihugu ntacyo bitwaye u Rwanda kuko abarwanyi ba FDLR batabibasha.

Yagize ati:” Igihangayikishije ni uko iyo bari muri Congo bagenda bakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, bagenda baroga! Icyo nicyo kibi cyane no kuruta kuvuga ngo bashobora kuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda kubera ko abo baramutse baje, ubwo ku ngabo z’u Rwanda byaba ari amahirwe; twe duhora turi tayari! Ikibazo twahita tukirangiza. Aka FDLR kashobotse nibashaka babe bicyura ku neza i Mutobo. […]”

Minisiteri y’ingabo mu Rwanda itangaza ko umutwe wa FDLR ugizwe n’abarwanyi bari hagati ya 3500 na 3800. Muri uyu mubare harimo abanyarwanda, abana ndetse n’abanyekongo bafashwe bunyago.

Si ku nshuro ya mbere u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bahuza imbaraga mu kubungabunga amahoro mu karere k’ibiyaga bigari kuko muri 2009, ingabo z’u Rwanda n’’iza Congo bafatanyije mu kurwanya umutwe FDLR mu gikorwa cyari kiswe “Umoja wetu”.

Inama nk’iyi iheruka kuba tariki ya 27 Kamena 2012.

IGIHE

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager