fév
17
2016

Barashishikarizwa kugira uruhare mu bikorerwa mu maradiyo y’abaturage

Abaturage barasabwa kurenga kumva amaradiyo y’abaturage gusa, ahubwo bakagira uruhare no gutegura ibiyakorerwamo. Ibi babisabwe mu mahugurwa y’iminsi ibiri yahuzaga abayobozi b’amaradiyo y’abaturage mu Rwanda, abanditsi bakuru bayo hamwe n’abahagarariye amatsinda y’abaturage akorana n’aya maradiyo, amahugurwa yashojwe kuri uyu wa gatatu kuri hotel Golf Eden Rock mu karere ka Karongi.

Aya mahugurwa yateguwe n’Ihuriro ry’amaradiyo y’abaturage mu Rwanda (RCRN), yari agamije kunoza imikorere n’imikoranire y’abaturage n’amaradiyo, binyuze mu matsinda y’abakunzi ba radiyo z’abaturage azwi ku izina rya Clubs d’écoute.

Eugene Ndekezi, umuyobozi w’iri huriro, avuga ko hatabayeho umuturage mu micungire ya radiyo y’abaturage, haba hari kinini kitagenda:

Bamwe mu bahagarariye abaturage mu maradiyo y’abaturage, bavuga ko bagiye kurushaho gukorana n’amaradiyo y’abaturage

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’ikigo Institut Panos Grands Lacs, IPGL. Bwana Cyprien Ndikumana  ni umuyobozi Mukuru wa IPGL. Avuga ko Radiyo y’abaturage igomba kubeshwaho na bene yo.

Amahugurwa nk’aya azakomereza no ku yandi maradiyo agize Ihuriro ry’amaradiyo y’abaturage mu Rwanda ariyo Huguka ivugira mu karere ka Muhanga, Ishingiro ivugira mu karere ka Gicumbi na Radio Izuba ivugira mu karere ka Ngoma.

Charles Twagiramungu, Radio Isangano 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager