fév
09
2016

Bugarijwe n’ingona zo mu kiyaga cya Sake

Abakoresha ikiyaga cya Sake gihereye mukarere ka Ngoma m’u Burasirazuba bw’u Rwanda baratakamba bavuga ko bugarijwe n’ingona zibatwara ubuzima, izi nyamaswa zo mumazi ubu ngo zikaba zimaze kwivugana umubare utari muto gusa hakaba hari n’abo zifata bakazicika nkuko bamwe mubaturage babivuga m’ubuhamya bwabo gusa ngo basigarana ibikomere kumubiri.  Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere RDB, nyuma y’iki kibazo kirasaba abaturage kwirinda gukorera ibikorwa byabo ahantu hari ingona gusa bakanasaba abangiririjwe nizo nyamanswa ko bagana iki kigo bagahabwa impozamarira.

Kuva mu myaka ibiri ishyize abaturiye ikiyaga cya sake giherereye mu murenge wa sake, ho mukarere ka ngoma, barimo abavoma muri iki kiyaga ndetse n’abarobyi baravuga ko abagera kuri bane bamaze guhitanwa n’ingona, bemeza ko ziyongereye cyane muri iki kiyaga.

Urugero rwa hafi uyu ni uwitwa Bareberaho Abdalahman w’imyaka 50 yemeza yafashwe n’ingona akaguru ayikura mu nzara, ubwo yari yagiye kwinura imyumbati mu kiyaga cya Sake.

Iyi ngona yamufashe ubwo yari ku nkengero ziki kiyaga asanzwe akoreramo umwuga w’uburobyi, ariko ngo nubwo akomeje umwuga w’uburobyi muri iki kiyaga cya Sake ngo yumva atewe impungenge n’ingona ibamo ikomeza kwica abantu.

Bamwe mubakorera mukiyaga cya sake bemeza ko uyu mugabo ari amahirwe yagize kuko abri imusozi bumva arimo atera induru bari bazi ko ubuzima bwe burangiye.

Habanabakize Thomas,umuyobozi wa koperative y’abarobyi barobera mu kiyaga cya Sake yitwa KOPEDUSA nawe yemeza aya makuru yuko muri iki kiyaga ingona zifata abagiyemo.

Nyuma yo kumenya iki kibazo abaturage bavuga ko cyabazengereje, twifuje kumenya icyo umuturage wavukijwe ubuzima cyangwa wakomerekejwe n’inyamanswa yo mu mazi afashwa, maze kumurongo wa telephone tuvugana na Ngoga telephone, Ufite munshinga kubungabunga parike z’igihugu mukigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, abisubiza muri aya magambo.

Ngoga Telesphore akomeza asaba abaturage kujya birinda gukorera ibikorwa byabo ahantu bazi ko hari inyamanswa zirimo ingona ninvubu kuko bishobora kubavutsa ubuzima bwabo.

Nyuma yuko uyu mugabo yikuye mu nzara z'iyi ngona, harabarurwa abarenga bane imaze kwivugana barimo na ba rushimusi b’amafi ifata nijoro.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager