mar
14
2016

Bugesera: Yafashije umugabo we kwiga kaminuza abikesha kwenga no gucuruza ubushera

Uwizeyimana Marie Joseline ni umucuruzi w’ubushera. Yemeza ko bwamufashije kubana amazu afite agaciro ka Milliyoni 30 no kurihira umugabo we kugeza arangije kaminuza none ubu akaba ari umukozi wa Leta.

Uwizeyimana Marie Joseline ni Umubyeyi w’imyaka 38 ufite umugabo n’abana 4, utuye mu kagari ka Kimaranzara umurenge wa Rilima mu karere ka Bugesera, aravuga uburyo yafashe icyemezo cyo gucuruza ubushera.

Agira ati: “ natangiye kubucuruza mu mwaka wa 1998, ncuruza ijerekane imwe  ya litiro 20 ku munsi, none ubu nkaba ncuruza ibicuba icumi bifite litiro 7000 ku munsi. Ibintu bituma ninjiza amafaranga ibihumbi 200 ku kwezi”.

Uyu mubyeyi, akomeza avuga ko uyu murimo we, wamufashije kurihirira Umugabo we Twizeyimana Jean Baptiste amashuri kugeza arangije kaminuza, ubu akaba ari umuforomo mu kigo nderabuzima cya Rilima giherereye mu karere ka Bugesera.

Uretse kurihirira Umugabo we, Marie Joseline avuga ko hari n’ibindi bikorwa by’iterambere. Agira ati : “byamfashije kubaka amazu afite agaciro ka Milliyoni 30 nkodesha nayo akanyinjiriza amafaranga, nanakoresha abakozi 10 bose mpemba ku kwezi”

Marie Joeline asaba abandi gagore gutinyuka kwihangira imirimo aho guhora bateze amaboko ku bagabo babo, kuko guhanga imirimo ari ibintu bishoboka.

Nyuma yo kubona ko hari abagore bateje imiryango yabo imbere, Guverineri w’intara y’uburasirazuba Uwamariya Odette asaba n’abandi bagore gukoresha neza amahirwe igihugu cyabahaye.  Agira ati : “amahirwe abagore bahawe n’igihugu ntibakayapfushe ubusa, byumwihariko ndasaba abana b’abakobwa kutiyandarika kuko bafite amahirwe yo guhanga imirimo yabateza imbere mu buryo buboneye, icyo twifuza ni uko Umwana w’Umukobwa yafatanya na Musaza we, bakazanavamo abayobozi bazadusimbura mu minsi iri imbere”.

Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ibigo bitandukanye bifasha abagore  gukora imishinga y’iterambere, birimo n’ikigega kibafasha kubona ingwate cya BDF gusa bamwe mu bagore baranengwa kutabyitabira uko bikwiye, dore ko nk’ubu abagore babitsa bakanabikuza amafaranga mu mirenge SACCO mu Rwanda ari 44%, mu gihe abagabo ari 57%.

Cypridion Habimana, Radio Huguka 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager