aoû
22
2015
Claudine umutoni, umukobwa watinyutse imirimo ubusanzwe ikorwa n’abagabo
Bimenyerewe ko umwuga wo gufotora ukunze gukorwa n’abagabo, ariko uko abagore bagenda basobanukirwa uburyo bwo kwihangira imirimo, nabo muri iyi minsi basigaye bakora imyuga isa nk’iyahariwe abagabo. Iyo mirimo ni nk’ubwubatsi, ububaji, ubucuzi, gutwara indege, ubufotozi n’iyindi, abagore n’abakobwa na bo batangiye kuyitabira . ni muri urwo rwego umukobwa witwa Umutoni Claudine wo mu karere ka Ngoma yahagurukiye umwuga wo gufotora akaba agira inama bagenzi be gutinyuka bagakora.
Aloys Gonzague Ntwali yateguye ikiganiro kigufi kuri Claudine Umutoni.
Langues:
Genre journalistique: