oct
02
2015

CNLG yanyuzwe n’ ibihano byafatiwe abayobozi babiri ba FDLR

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yatangaje ko uguhanwa n’ubutabera kwa Ignace Murwanashyaka wari Umuyobozi Mukuru wa FDLR na Straton Musoni wari umwungirije ari intambwe nshya mu kurwanya Jenoside n’ iterabwoba.

Tariki ya 28 Nzeli 2015 nibwo urukiko rw’i Stuttgart mu Budage rwahanishije Ignace Murwanashyaka igifungo cy’imyaka 13 naho Straton Musoni ahanishwa igifungo cy’imyaka 8.

Bombi bafatiwe mu Budage mu Gushyingo 2009 bakurikiranweho ibyaha 26 byibasiye inyokomuntu n’ibindi 39 by’intambara, byakorewe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bari bakurikiranweho kandi kuyoborera mu mahanga umutwe w’iterabwoba.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, ivuga ko nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya, abantu batanga amabwiriza yo gukora ibyaha bya Jenoside, ibyibasira inyokomuntu, iby’intambara n’iterabwoba bagomba kubiryozwa, nk’uko Murwanashyaka na Musoni, bari i Bade-Wurtemberg bayoboye ingabo zikabumvira nta bushishozi bakoresheje SMS cyangwa e-mails.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko ibi ari isomo ku bakora ibyaha bibereye mu mahanga.

Yagize ati “Iri ni isomo rihawe abakora amarorerwa bibereye mu mahanga. Ni ubwa mbere abayobozi ba FDLR baciriwe urubanza bakanahanwa n’urukiko rwo mu mahanga.”

Uwitwa Mbarushimana Callixte ngo niwe wenyine wafatiwe mu Bufaransa, nyuma afatwa n’ urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ariko habura ibimenyetso byerekana uruhare rwe mu byaha byakorwaga na FDLR.

Dr. Bizimana yakomeje agira ati “Ihanwa ry’abayobozi ba FDLR rirerekana ko uyu mutwe ugengwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’iterabwoba, rikanibutsa ibihugu byose ko bigomba gukomeza gukurikirana mu butabera abayobozi n’abarwanyi ba FDLR.”

CNLG ihamya ko guhamwa n’icyaha kwa Murwanashyaka na Musoni bishimangira impamvu abayobozi ba gisirikare ba FDLR bakidegembya bagomba gufatwa bakagezwa imbere y’ubutabera, hagatungwa agatoki na Kabuga Félicien ushinjwa gutera inkunga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bya FDLR.

FDLR yahamijwe icyaha inshuro nyinshi…

Umuryango w’Abibumbye, uw’Ubumwe bwa Afurika, Umuryango w’Ibihugu by’ i Burayi n’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari byemeje ko FDLR ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba, kuva tariki ya Mbere Ugushyingo 2005 Inama ishinzwe umutekano y’Umuryango w’Abibumbye ifatira ibihano abayobozi ba FDLR.

Mu mwaka ushize nabwo Inama ishinzwe Amahoro ku Isi yibukije ko abagize FDLR bari mu gatsiko kafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye bakomeje gukora ubwicanyi bushingiye ku moko n’ubundi bwicanyi mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Dr. Bizimana yavuze ko Ihanwa rya Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni ryerekana amarorerwa akorwa na FDLR mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yakomeje agira ati “Nkuko bagizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aba FDLR nta kindi kibaranga atari ukumena amaraso kwanga Abatutsi no gukomeza ibikorwa bya kubamaraho ngo basoze umugambi wa Jenoside.”

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside ivuga ko yashimishijwe n’icyemezo cy’ubutabera bwo mu Budage, kuko ari intambwe nshya mu kurwanya Jenoside n’ibikorwa by’iterabwoba, ikanahamagarira ibihugu byose biri mu Muryango w’Abibumbye gukurikiza urwo rugero.

Ubutabera bw’ u Budage bwataye muri yombi abo bagabo bukurikije umwanzuro usaba ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye gukora iperereza no gukurikirana abantu bose baregwa Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwabyo, batibagiwe abayobozi ba FDLR.

IGIHE

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager