mar
19
2016

Depite Mutesi Anita yatorewe kuyobora ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko

abagize_inteko_rusange.jpg

Abanyamuryango bari bitabiriye inteko rusange(Photo Cypridion)

Perezidante w’umutwe w’abadepite Mukabalisa Donatille, arasaba abagize ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda (FFRP) kugira uruhare rufatika mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yavuye mu mwiherero w’abayobozi.

Ibi yabibasabiye mu nama rusange ya FFRP, inama rusange yabereye mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatanu, ahanabaye amatora y’Abayobozi bashya b’iri huriro.

Yatorewe mu nama rusange y’abanyamuryango ba FFRP yabereye mu karere ka Bugesera kuwa 18/03/2016, aho Depite Mutesi Anita asimbuye Depite Nyirarukundo Ignacienne. Uyu muyobozi mushya   akaba avuga ko  aje  gusigasira intambwe imaze kugerwaho mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo.

Agira ati “ tugomba gukangurira abagore gukomeza gukora ibikorwa bibateza imbere, ndetse tugakora ibikomeza guteza imbere ihuriro ryacu dusigasira ibimaze kugeraho”.

Perezidante w’umutwe w’abadepite Mukabalisa Donatille, yasabye abagize FFRP kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iherutse gufatirwa mu mwiherero w’abayobozi bakuru wabereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo kuva tariki 12 kugera tariki 14 z’ukwa gatatu.

Ati “ ndabasaba kwita ku mwanzuro wo gukumira impamvu zituma abana bajya mu muhanda. Ndabasaba kongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa intego mwihaye, harimo  gufasha umugore agakomeza kuba umusemburo ukomeye mu iterambere ry’igihugu”.

Mukabarisa yashimangiye ibyo Perezida wa Repubulika akunze kugarukaho ko nta mpamvu n’imwe yo kutagera ku ntego umuntu aba yihaye mu gihe haba hari abamushyigikiye mubyo akora, by’umwihariko akabasaba gukorera hamwe no kugirana ubufatanye mu byo bakora, kuko ari byo bizatuma bagera ku ntego.

Ihuriro FFRP ryashinzwe mu mwaka wa 1996, kuri ubu rigizwe n’abanyamuryango  89, barimo abagabo 28. Abagore ni  abanyamuryango nyirizina bafite uburenganzira bwo gufata ibyemezo, baratora bakanatorwa mu gihe abagabo bo ari abanyamuryango b’abafatanyabikorwa ntibafite uburenganzira bwo gutora cyangwa ngo batorwe.

Intumbero  ya FFRP niyo kugera ku muryango nyarwanda urangwa n’ubumwe , uburinganire  n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore.

Cypridion Habimana, Radio Huguka

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager