nov
13
2015

EU yishimiye ko inkunga itera u Rwanda izamura imibereho y’abaturage

EU1.jpg

umuhanda w’ibitaka wubatswe ku nkunga ya EU uhuza imirenge ya ya Rusatira, Ruhashya, Rwaniro na Kigoma yo muri aka karere ka Huye/ Photo Prudence Kwizera

Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Huye, kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2015, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda, Michael Ryan, yatangaje ko  uyu muryango ushima uburyo inkunga batanze yakoreshejwe neza, mu bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage ikarushako kuba myiza.

Ibi yabitangaje nyuma yo gutambagira ibirometero birenga 31 bigize umuhanda w’ibitaka wubatswe uzwi nka”feeder roads, uhuza imirenge ya ya Rusatira, Ruhashya, Rwaniro na Kigoma yo muri aka karere ka Huye.

Ambasaderi Ryan yagize ati “nk’umuryango w’ubumwe bw’iburayi twishimiye kuba inkunga twatanze yarakoreshejwe mu gikorwa nk’iki cy’umuhanda mwiza ufasha abaturage gukora ingendo no kugeza ibihingwa byabo ku isoko biboroheye, ni igikorwa cyiza cyo kuzamura iterambere ry’aka gace”

Bamwe mu baturage bakoresha uyu muhanda babwiye IGIHE ko mbere batarawubona bari basa n’abaheze mu bwingunge, kuko aho bawuboneye batangiye kugerwaho n’iterambere

Hacineza ati “ muri kano gace dukunda guhinga duhinga ikawa, mbere twajyanaga ibitumbwe ku ruganda tubyikoreye ku mutwe, ariko ubu dusunika ku igare ntakibazo”

Arakomeza ati “ mbere hari agasibanzira ntamuntu wpakiraga ibintu ku igare birenze ibiro 50, ubu dupakira byinshi tukajyana ku isoko cyangwa tugahahayo, (…) ubu n’imodoka iraza igapakira ikawa nta kibazo”

Meya w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene, nyuma yo gushima EU ku nkunga yatanze yijeje amabasaderi ko iyi mihanda izafatwa neza igakomeza guteza imbere abaturage. Yavuze kandi ko iyi mihanda  izaramba kuko mu kuyubaka bashyizeho n’imiyoboro y’amazi ituma imvura itayangiza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye butangaza ko imihanda yose imaze gutunganwa muri aka karere ku nkunga ya EU, ifite kilometero zigera kuri 58.

Bikaba biteganyijwe ko hagomba gutungwanwa imihanda ya kilometero 100, ku nkunga ya Miliyari zirenga enye n’igice akarere ka Huye kahawe na EU.

Kuva mu myaka ya za 80 EU isanzwe itera inkunga Leta y’u Rwanda mu bikorwa byo kuzamura ubuhinzi, imiyoborere myiza ndetse no mu bijyanye n’ingufu.

Ambasaderi Ryan akaba yavuze ko umubano mwiza n’ubufatanye bwa leta y’u Rwanda na EU bizakomeza, kandi azaharanira ko bikomeza kuba byiza.

Prudence Kwizera, IGIHE 

  • EU1.jpg

    umuhanda w’ibitaka wubatswe ku nkunga ya EU uhuza imirenge ya ya Rusatira, Ruhashya, Rwaniro na Kigoma yo muri aka karere ka Huye/ Photo Prudence Kwizera
  • EU2.jpg

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda, Michael Ryan, n'abayobozi mu karere ka Huye /photo Prudence Kwizera
Langues: 
Genre journalistique: 

Partager