Gatsibo : inkunga ku bageze mu zabukuru yaheze mu kirere
Mu murenge wa Gatsibo akarere ka Gatsibo ho m’uburasirazuba bw’u Rwanda haravugwa ikibazo cy’abageze mu za bukuru bijejwe inkunga y’ingoboka ariko nanubu amaso akaba yaraheze mu kirere. Iyi nkunga ngo hari hamwe yagiye itangwa ariko ahandi hamwe na hamwe ntitangwe aba bakaba ariho bahera bibaza impamvu bo batayihawe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsibo kuri iki kibazo buratangaza ko uku gutinda kw’iyi ngoboka byatewe no kudahuza kwabaye hagati y’umurenge n’akarere kubijyanye n’umubare w’abagomba guhabwa iyi nkunga gusa agahamya ko kigiye gukemuka vuba.
Aba baturage bageze muzabukuru bavuga ko nyuma yo gushyirwa k’urutonde rw’abagomba guhabwa inkunga y’ingoboka basabwe gufunguza za konte amafaranga azajya anyuzwaho barabikora kuburyo mukwezi kwa mbere uyu mwaka bari babirangije gusa ariko iyi nkunga y’ingoboka abo igomba kugoboka hashize amezi agera kuri atatu bategereje barahebye. Bamwe muri aba bakecuru n’abasaza bavuga kugahinda kabo bavuga ko bari bakwiye kuba barayaherewe kugihe kuko ubuzima bwabo ubu buri mukaga.
Oswald Nyakana umuyobozi w’umurenge wa Gatsibo kuri iki kibazo aratangaza ko uku gutinda kw’iyi ngoboka byatewe no kudahuza kwabaye hagati y’umurenge n’akarere kubijyanye n’umubare w’abagomba guhabwa iyi nkunga gusa agahamya ko kigiye gukemuka vuba.
Mugihe gahunda y’aka karere ka Gatsibo arukugabanya umubare w’abakennye cyane kugeza naho bahabwa inkunga y’inguboka n’abayigenewe bavuga ko batayihabwa kugihe kugirango nibura nubwo bukene bazabone uko babwkikuramo.
Elia Byukusenge, Radio Isango Star