nov
12
2015

Gatsibo: ubuyobozi bwamenye icyabateraga guhora ku mwanya wa nyuma mu mihigo

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo muntara y’u Burasirazuba buratangaza ko icyatumaga aka karere katesa imihigo kucyigero cyiza cyamaze kumenyekana aho ngo ubu biteguye guhangana n’utundi turere besa imihigo kukigero cyiza, ibi bije nyuma yaho aka karere ka Gatsibo kagiye kaza mumyanya yanyuma bikaba byaranatumye bamwe mubayoboraga aka karere barimo nuwari umuyobozi wako begura kumirimo yabo.

Ubuyobozi bushya bw’akarere ka Gatsibo butangaje kwisubiraho mukwesa imihigo,  nyuma yaho aka karere kagiye kananirwa kwesa imihigo kukigero cyiza mumyaka iheruka, aho byatumye n’abayoboraga aka karere begura kumirimo yabo. Ubu ubuyobozi bushya bw’aka karere ka Gatsibo buratangaza ko bwiteguye kwesa imihigo neza ngo kuko bimwe mubyatumaga batagera kuntego yabo ubu byamaze kumenyekana nkuko bimwe muribyo bigarukwaho n’umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard.

Meya Gasana arakomeza avuga ko bagomba gukorana byahafi n’abaturage kugirango bamenye ibibazo bafite bizabafashe no kubasha kwesa imihigo kukigero cyiza.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage binyuze muri Rugamba Egide ushinzwe igenamigambi n’ikurikiranabikorwa muri  iyi minisiteri aragira inama abayobozi b’aka karere ka Gatsibo gukorera hamwe ngo kuko aribwo buryo bwonyine buzabafasha kugera kucyo bifuza.

Mukwesa imihigo mumwaka ushize wa 2014-2015 akarere ka Gatsibo kaje kumwanya wa 24 muturere 30 tugize igihugu mugihe mumwaka wari wawubanjirije kari kaje kumwanya wa 30 muturere nubundi 30.

Elia Byukusenge, Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager