avr
12
2016

Gatsibo : Umwanda mu isoko rya Rwikiniro

Abacuruzi n’abarema isoko rya Rwikiniro, riherereye mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo, baravuga ko ubuzima bwabo bubangamiwe n’umwanda ugaragara muri iri soko.

Iki kibazo kikaba kihagaragaye nyuma yuko rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ryo gukora isuku muri iri soko yambuye abo yakoreshaga, nabo bagafata umwanzuro wo guhagarika imirimo yo gukora isuku.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Rwimbogo bwemeza ko iki kibazo kigiye guhagurukirwa vuba bidatinze.

Isoko rya Rwikiniro ni isoko ryubatse kuburyo bwa kijyambere , riherereye mu mudugudu wa Rwikiniro ya Kabiri, mukagari ka Rwikiniro ni mu murenge wa Rwimbogo, Ariko nubwo iri soko ribereye ijisho usanga rigaragaramo umwanda ukabije dore ko iyo isoko ryaremye nyuma ntasuku ihakorwa ndetse n’ibimoteri by’iri soko usanga birimo umwanda uhamaze igihe.

Abaturage barema iri soko ndetse n’abarituriye bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kirere kikaba cyaratewe n’uko Rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo gukora isuku yahagaritse imirimo akanagenda yambuye abaturage yakoresheje nabo bagahitamo guhagarika imirimo, bakaba babajwe nuko batanga amafarango yo gukoresha isuku buri uko iri soko ryaremeye ariko isuku ntikorwe.

Aba baturage bakomeza bavuga ko babangamiwe n’uyu mwanda ndetse bakaba banafite impungenge ko ushobora kuzabateza indwara zitandukanye.

Asubiza kuri ibi bibazo umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo, Joseph Munyaburanga, atangaza ko iki kibazo cyatewe nuko hari amafaranga ubuyobozi bwumurenge butarishyura Rwiyemezamirimo ushinzwe gukora isuku muri soko , iyi akaba ariyo mpamvu nyamukuru yateye guhagarika abakora imirimo y’isuku, ariko  akizeza aba baturage ko ibi bibazo bigiye gukemurwa.

Munyaburanga akomeza atangaza ko murwego rwo guhangana n’iki kibazo kuburyo burambye ngo barateganye kujya bavangura imyanda bamena muri ibyo bimoteri , itabora igashyirwa  ukwayo ndetse niyibora ikajya ukwayo.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager