sep
09
2016

GATSIBO: UPHLS yatashye kumugaragaro ibikorwa byayo bigenewe gufasha abafite ubumuga mu kurwanya sida no guteza imbere ubuzima.

Urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga mu kurwanya sida no guteza imbere ubuzima UPHLS yatashye kumugaragaro ibikorwa byayo bigenewe gufasha abafite ubumuga kugira ngo babashe kugera kuri service z’ubuzima, aho abafite ubumuga bavuga ko byabagoraga kugeraho bivuriza.ibikorwa byamuritswe birimo inzira zigenewe abafite ubumuga z’abanyamaguru,ubwiherero n’ibindi.uyu mushinga wa UPHLS(Umbrella of organizations of persons with disabilities in the fight against HIV/AIDS and health promotion)ukaba kugeza ubu ukorera mu turere 5 aritwo Gatsibo,Karongi,Gasabo,Nyanza ndetse na Gakenke ariko ukaba uteganya kwagurira ibikorwa byabo no mutundi turere tw’u Rwanda.

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:01:00

Partager