mar
11
2016

Gisagara: Abakobwa 18 bo mu murenge umwe batewe inda bacikiriza amashuri

Abana b’abakobwa 18 bo mu murenge wa Muganza, mu karere ka Gisagara batewe inda bakiga mu mashuri yisumbuye bibaviramo ingaruka zo guhagarika amashuri yabo, bahura n’ubuzima bushaririye, ibituma bagira inama bagenzi babo yo kwirinda ibishuko.

Aba bakobwa basa n’abari mu kigero kimwe cy’imyaka y’amavuko, kuko umuto muribo afite imyaka 21 mu gihe umukuru afite 24.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yabasangaga mu ishyirahamwe bibumbiyemo bagamije gushaka icyo bakora ngo biteze imbere, bamugaragarije ubuzima bushaririye banyuzemo nyuma yo guterwa inda bakiri bato.

Clarisse Uwimana w’imyka 21 y’amavuko utuye mu kagari ka Rwamiko ati “Nabyaye mfite imyaka 17, nigaga mu mwaka wa mbere wa segonderi, ubwo nyine mpita nshikiriza amashuri; (…) ntwite nari narihebye ababyeyi bampoza ku nkeke, nabayeho mubuzima bubi ntasabune, nkajya guca inshuro, igihe kiragera numva mbayeho nabi kuburyo navuze ngo noneho ngiye kwiyahura”.

Beatha Byukusenge w’imyaka 23 y’amavuko nawe avuga ko yatewe inda afite imyaka 21, ati “Byarangoye cyane kubera nari nkiri muto no mu rugo bakirirwa bampangayikisha, kuko ntawundi wari warahabyariye, barambwiraga ngo ndi ikirara”.

Aba bana b’abakobwa icyo bose uko ari 18 icyo bahurizaho ni uko batewe inda bashukishijwe amafaranga no guhabwa impano n’abagabo cyangwa abasore bababwira ko babakunda.

Ikindi bavuga gikunda gutuma abakobwa bakiri bato bagwa mu bishuko nk’ibyo, ni kugira irari ry’ibyo imiryango yabo itabasha kubaha, no kumva bashaka kubaho mu buzima bwiza burenze ubushobozi iwabo bafite.

Kuri ubu bari gushakisha ubuzima

Nyuma yo gucikiriza amashuri kubera guterwa inda bakiri bato, aba bana b’abakobwa uko ari 18, bibumbiye hamwe mu ishyirahamwe babifashijwe n’imiryango nterankunga ya Action Aid na Duhozanye, aho bigishijwe umwuga w’ubudozi bw’imyenda bahabwa n’ibikoresho.

Daphrose Mukarutamu perezidante wa Duhozanye avuga ko bahisemo gufasha aba bana kubona icyo bakora kibateza imbere, mu rwego rwo kubarinda gusabiriza no gukorwa n’isoni.

Mukarutamu ati “Twaricaye nk’ababyeyi dutekereza icyo twafasha aba bana kugira ngo badakomeza guheranwa n’agahinda, twabigishije kudoda, none tubahaye imashini n’ibindi bikoresho, kugira ngo amafaranga bavanyemo abafashe kubaho no kurera abana babo, (…) ikindi tubigisha n’ukutiheba kuko nyuma y’ibibazo ubuzima bukomeza”.

Perezidante wa Duhozanye avuga kandi ko usibye kubigisha imyuga, babigisha n’uburyo bwo kwitwararira bakaboneza urubyaro kugira ngo badakomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga babyara bagakoza isoni umugore.

Nyuma yo gukubitwa n’ubuzima baratanga inama

Aba bakobwa babyariye iwabo, bavuga ko nubwo bahuye n’ubuzima bushaririye, hari isomo bakuye bifuza gusangiza bagenzi babo bakiri bato cyangwa baba bahura n’ibishuko ariko bakabyita amahirwe.

Icya mbere bavuga ni uko buri mukobwa akwiye kwishimira ubuzima iwabo babayemo uko bwaba bumeze kose, akirinda gushaka kubaho bitajyanye n’ubushobozi bafite.

Ikindi n’ukwirinda abantu babashukisha amafaranga n’impano zitandukanye, ahubwo bagaharanira kwiga kugira ngo nabo bazabyigezeho.

Basoza batanga inama yo kumvira ababyeyi, kuko basanze umwana utumvira ababyeyi cyangwa ngo bagishe inama ariwe ukunze guhura n’ibishuko nk’uko byabagendekeye.

Iyi miryango nterankunga ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu murenge wa Muganza, bavuga ko bazakomeza gukurikirana aba bana kugira ngo ibikoresho n’ubumenyi bahawe bazabibyaze umusaruro, babe ishyirahamwe ry’icyitegererezo.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager