mai
03
2016

Gisagara: Abarokotse Jenoside bifuza ko ku musozi wa Kabuye hubakwa urwibutso rwo ku rwego rw’igihugu

Mu gihe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bikomeje, bamwe mubayirokotse bafite ababo biciwe ku musozi wa Kabuye uherereye mu murenge wa Ndora, mu karere ka Gisagara bifuza ko hakubakwa urwibutso rukaba rumwe mu nzibutso nkuru z’igihugu bitewe n’amateka yabereye kuri uyu musozi, ndetse n’abahiciwe bagashyingurwa mu cyubahiro.

Abazi amateka y’umusozi wa kabuye bemeza ko ariwo wiciweho abatutsi benshi mu karere ka Gisagara, kuko mu gihe cya Jenoside, benshi bahahungiye kuko babwirwaga n’ubuyobozi bwariho ko ariho bagiye kurindirwa.

Nyuma gato ya Jenoside, uyu musozi wagaragaragaho imibiri myinshi y’Abatutsi bari bahiciwe, ku buryo mu mwaka wa 1995 abaturage ku bufatanye n’ubuyobozi bagerageza kubashyingura mu mashitingi kuko ntamikoro ahagije bari bafite.

Nubwo nyuma yaho bagerageje kubaka imva ku ruhande rumwe ikanatwikirwa, hari imibiri igishyinguye mu mashitingi itarimurwa, kandi n’iyi mva iyo imvura iguye mazi yinjiramo.

Bamwe mubarokotse Jenoside bafite ababo biciwe kuri uyu musozi basaba ubuyobozi n’izindi nzego zibishinzwe kubafasha kuhubaka urwibutso ruri ku rwego rw’igihugu, imibiri ihashyinguye ikaruhukira mu cyubahiro ndetse n’amateka yaho agasigasirwa.

Jean Damascene Musonera yagize ati “ Mfite abantu benshi bo mu muryango wanjye baguye hano, ariko ntibashyinguye mu cyubahiro, kuko mu mwaka wa 1995 bitewe n’ubushobozi bucye twari dufite twabashyinguye muri shitingi. Icyifuzo cyacu ni uko hakubakwa urwibutso ruri ku rwego rw’igihugu, abacu bagashyingurwa mu cyubahiro kandi n’amateka ya hano ntasibangane”.

Musonera akomeza avuga ko bagerageje kubaka imva ariko nayo itameze neza kuko hinjiramo amazi akangiza imibiri ihashyinguye. Ati ”Imva twagerageje kubaka hano nayo ntijyanye n’igihe, kuko iyo imvura hinjiramo amazi”.

Abarokotse Jenoside bafite ababo biciwe ku gasozi ka Kabuye  icyo bahurizaho ni uko aka gasozi gafite amateka akomeye, bityo bagasaba ko hagira igikorwa kugirango atazasibangana.

Alexandre Karamage ati “Uyu musozi wa Kabuye niwo abatutsi bahigwaga bo muri bino bice byose bahungiyeho, abahiciwe barenga ibihumbi 45. Twifuza ko abacu bashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye. Icya kabiri ni uko hano hakwiye kubakwa urwibutso rwo ku rwego rw’igihugu, kuko aha hantu habumbatiye mateka akomeye y’igihugu”.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga avuga ko icyifuzo cy’aba baturage bagishyigikiye, kandi bamaze igihe babiganiraho bareba uburyo bakihutisha ibikorwa byo kubaka urwibutso kuri uyu musozi, bakaba bariyemeje ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2017,  ibikorwa bizahita bitangira.

Rutaburingoga ati “Tumaze igihe tubiganiraho ku buryo twiyemeje ko ibikorwa byo kubaka urwibutso twabishyira mu ngengo y’imari y’umwaka utaha. Twashyizeho n’itsinda rishinzwe kubikurikirana ku buryo twizera ko mu kwezi kwa karindwi  uyu mwaka tuzahita dutangira”.

Kukijyanye no kubaka urwibutso ruri ku rwego rw’igihugu umuyobozi w’akarere ka Gisagara avuga ko bagiye kubiganiraho na  Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ndetse na Ibuka bungurane ibitekerezo kuri iyo ngingo.

Ati “ Bitewe n’amateka yaho akomeye ntabwo ari igikorwa twakifasha twenyine tuzagisha inama CNLG, Ibuka,  ndetse n’abandi babizobereyemo, ndetse n’abafite ababo bahashyinguye, kugira ngo bizagende neza”.

Abazi amateka y’umusozi wa Kabuye bavuga ko hashyinguye imibiri y’Abatutsi  irenga ibihumbi 45, kandi ko ariho hambere hatangiriye ibikorwa byo gushyingura mu cyubahiro inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager