nov
04
2015

Gisagara: Imiryango irenga 17 yasizwe iheruheru n’imvura ivanze n’umuyaga

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 02 Ugushyingo 2015, yasenye inzu z’imiryango irenga 17 ituye mu murenge wa Musha, mu karere ka Gisagara, mu ntaray’amajyepfo y’u Rwanda, isigara itagira aho kwikinga, ibigaragara ko ikeneye ubufasha bwihuse.

 

Nyuma yo gunyerwa n’iki cyiza cy’imvura, bamwe muri aba baturage bagiye gucumbika hirya no hino mu baturanyi, abandi barara mu matongo yabo nk’uko babitangarije umunyamakuru wa IGIHE, ubwo yabasangaga ku matongo yabo mu masha ya mugitondo kuri uyu wa kabiri.

Usibye inzu zasambuwe n’umuyaga izindi zigasenyuka, ibikoresho bitandukanye birimo imyambaro n’amakayi y’abana b’abanyeshuri nayo yangijwe n’iyi mvura.

Mu byifuzo byabo barasaba ubuyobozi kubagoboka bakabona aho kuba ndetse bagahabwa n’ibikoresho by’ibanze kuko abenshi ntacyo babashije kuramura.

Uwitwa Mukarurangwa yagize ati” nari maze igihe gito nimukiye hano, inzu yanjye yasakambutse, urebye ibikoresho byose byangiritse, napfuye kwanika utwo naramuye ngo ndebe uko bigenda”

Nkurunziza yagize ati “ wenda Leta yadufasha ikaba idutije aho kuba ikaduha n’ibikoresho by’ibanze kuko tubayeho nabi, (…) ubu abana n’umugore nabohereje gucumbika mu nshuti, njyewe nsigara mu itongo”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha, Ntiyamira Muhire David, atangaza ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano bari gukora ibarura ngo hamenyekane abaturage bagizweho ingaruka n’iyi mvura ivanze n’umuyaga bashakirwe n’ubufasha bwihuse.

 Ati “kugeza ubu tumaze kumenya imiryango 17, ariko ibarura rirakomeje, (…)turafasha abadafite amacumbi kubona aho kuba byihuse, ikindi ni uko turakora  raporo tukayiha akarere nako kakayigeza kuri MIDMAR (Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi) kandi twizeye ko izo nzego zombi hari icyo zizafasha aba baturage”

Uyu muyobozi kandi avuga ko abagizweho ingaruka n’iyi mvura bazabona ubundi bufasha burimo umuganda, ndetse n’inkunga z’abafatanyabikorwa barimo Croix Rouge y’u Rwanda basanzwe bakorana.

Prudence Kwizera, IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager