déc
17
2015

Guverineri Munyentwali asanga kwisuzugura ntaho byageza abanyarwanda

Guverineri w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyentwali, akangurira abatuye iyi ntara n’abanyarwanda muri rusange gukunda ibikorerwa iwabo, ntibibwire ko ibyakorewe mu mahanga aribyo byiza kurusha ibyabo, aho avuga ko kwigaya no kwisuzugura ntawe byageza ku ntego yiyemeje.

Ibi uyu muyobozi arabivuga mu gihe hari bamwe bakunze kuvuga ko  impamvu iyo bagiye kugira ibyo bagura, bahitamo ibyakorewe hanze y’u Rwanda kuko ngo baba bagendeye kubyo bita ubwiza bwabyo.

Guverineri Munyentwali, yakunze kugaruka kuri iyi ngingo mu imurikabikorwa rimaze iminsi ribera  muri tumwe mu turere two mu ntara y’amajyepfo, aho abikorera bamurika ibyo bamaze kugeraho, ndetse n’abayobozi ku nzego zitandukanye bagasinyana imihigo y’ibyo biyemeje kugeza ku baturage.

Guverineri Munyentwali atanga inama yo guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, aho yifashisha urugero ku bihingwa bikunze kuhaboneka.

Yagize ati” mwabonye ibitoki, umuceri, no kujya guhaha twagombye guhera kuri ibingibi, tugacika kuri wamuco uteri mwiza wo kwibwira ko ibyakorewe mu mahanga aribyo byiza, n’ibyacu ni byiza kandi byujuje ubuzirangenge”

Nkuko uyu muyobozi abivuga na bamwe mu batuye mu turere twa Huye, Gisagara  na Nyamagabe, ntibahakana ko iri robanura rishingiye ku bwiza bw’ibiribwa barikora, ariko bakavuga ko byari bikwiye guhinduka, abanyarwanda bakita ku byabo mbere na mbere, kandi bakabiteza imbere.

Habarurema utuye mu karere ka Gisagara agira ati “ urugero natanga ni urw’umuceri, hari abavuga ngo uwitwa Pakisitani niwo uryoha, ariko njyewe narabigenzuye nsanga ntaho utaniye n’uwa hano iwacu witwa Gikonko rice”.

Ashingiye  ku byamuritswe  mu imurikabikorwa  rimaze iminsi ribera mu ntara y’amajyepfo, ndetse n’ibimaze kugerwaho n’abanyarwanda, Guverineri Munyantwali  asanga  kwigaya no kwisuzugura ntawe byageza kucyo yiyemeje.

Ati “ ibintu byo kwigaya no kwisuzugura, twibwira ko ibivuye kure aribyo byiza ntacyo batugezaho, ibyacu  ni byiza, u Rwanda nirwiza, noneho n;ubwenge bw’ahandi tubuzane tubukoreshe, ariko tureke gusobanuza icyiza ko ari icyahandi”

Guverineri Munyentwali anenga kandi abanyarwanda bajya kwamamaza ibyo bakora aho kuvuga ubwiza bwabyo bw’umwimerere, ahubwo bakavuga ko bisa n’ibyakorewe mu nganda z’ i Burayi, ati “ugasanga hari abamaza ibiribwa byabo bavuga ko biryoshye ngo ngwino urye  n’umuzungu yabirya”.

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga  mu kongera ibyoherezwa hanze kuri ubu birutwa cyane n’ibihatumizwa, ni nako ikomeje kongerera ubushobozi  inganda ndetse n’ibindi byose byatuma umusaruro wiyongera.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda (MINICOM), yagaragaje ko umuvuduko w’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga wavuye kuri 15% yagaragaraga mu myaka yashize ugera kuri 7%, ibigaragaza ko ni hakomeza gushyirwamo ingufu abanyarwanda bazagira umuco wo gukunda ibikorerwa iwabo.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager