nov
16
2015

Hatangijwe uburyo bwo guhinga buhangana n’ihindagurika ry’ibihe

Minisiteri y’uburezi (Mineduc) ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (Minagri), kuwa wa 13 Ugushyingo 2015, muri IPRC-South, zatangije ku mugaragaro gahunda yo guhingisha imashini no kuhira imyaka mu buryo bugezweho, ibyo basanga bizafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Iyi gahunda yatangijwe nyuma y’ukwezi n’icyumweru abanyeshuri ba mbere batangiye kwiga, bakaba bazajya biga mu buryo bw’igihe gitoya cy’amezi atatu.

Abanyeshuri batangiye kwigishwa ni abahinzi 120 bo mu makoperative y’ubuhinzi yo mu turere two mu ntara y’amajyepfo naho abo mu ntara y’Iburasirazuba bakaba bigira kuri Gishari Integrated Polytechnic.

Minisitiri w’uburezi Dr. Papias Musafiri Malimba, muri iki gikorwa, yagarutse ku nyigisho zihabwa abanyeshuri mu bikorwa by’ubuhinzi, abagira inama ko bakwiye kubyaza umusaruro  ibyo bigishwa binyuze mu mishinga, kandi ko inkunga izaboneka.

Yagize ati “hari uko mushobora kuva hano mwishyize hamwe, mugakora imishinga ifatika, twafatanya namwe kubona ubushobozi bwo kuyitangiza mwebwe mukayishyira mu bikorwa”

Bamwe mubahabwa amasomo kuri ubu buryo bigishwa uburyo bugezweho bwo guhingisha imashini no kuhira imyaka, bavuga ko bagendeye k’uburyo bikorwa n’ingendo shuri bakoze, hari icyizere   ku izumuka ry’umusaruro  mu buhinzi.

Sibomana, ukorera muri  Koperative Duteraninkunga Agatare ihinga umuceri n’ibigori mu Karere ka Gisagara yemeza ko nyuma yo kwiga kuhira, bagiye kujya bahinga ibihembwe bitatu byose by’ihinga

Yagize ati “ namaze kubona uburyo wahinga I Musozi mugihe cy’icyi ugasarura, kimwe nuko mu bishanga ahatagera amazi wahahinga muri icyo gihe ntihongere gupfa ubusa ngo nuko imvura itaragwa”

Tonny Nsanganira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), asanga ibikorwa nk’ibi, bije guhangana n’ibibazo  biterwa n’ihindagurika ry’ibihe.

Ati “Leta y’u Rwanda yashyizeho ubushobozi mu kuzahura ubuhinzi n’ubworozi, murabizi uko igihugu cyacu giteye ndetse n’ihindagurika ry’ikirere, byabaye ngombwa ko hatangira gutekerezwa iyo gahunda yafasha mu kuhira imyaka ari nako tuzamura umusaruro, ariko tugashyira ingufu no guhingisha imashini”

Guhera mu mwaka wa 2000, mu Rwanda nibwo hongewe ingufu muri gahunda yo kuhira imirima, nyuma yo kubona ko ibihe by’ihinga byari bimenyerewe  byatenguhaga abahinzi  ibyatezaga igabanyuka ry’umusaruro.

kugeza ubu mu Rwanda hose Hegitari zisaga ibihumbi 40 nizo zikorerwamo uburyo bwo kuhira imyaka.

Prudence Kwizera, IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager