fév
25
2016

Hoteli Faucon abanyarwanda bayigenderaga kure

Bamwe mu bakambwe b’inararibonye bavuga ko Hoteli Faucon ihereye mu mujyi wa Huye, mu karere ka Huye, hambere yafatwaga nk’igitangaza abanyarwanda barayihejwemo hari n’ibyapa bibuza abirabura kuyinjiramo, kuko yiyakiriragamo abazungu gusa.

Nubwo ubu yafunzwe ngo ivugururwe, iyi Hoteli  iri mu mujyi wa Huye rwagati mu murenge wa Ngoma,  abayizi mbere y’aho u Rwanda ruboneye ubwigenge bavuga ko ari inyubako y’amateka bategeraga.

Mu kumenya amateka y’ibivugwa kuri iyi nyubako, Ikinyamakuru IGIHE cyaganiriye n’umukambwe Dr. Venant Ntabomvura w’imyaka 90 y’amavuko, wiyandakishije bwa mbere muri Kaminuza ya mbere mu Rwanda, yitwaga Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, (uyu munsi ni Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye).

Nubwo ubona Faucon kuri ubu atayibona nk’inyubako ihambaye, Dr. Ntabomvura avuga ko yari icyitonderwa  ifatwaga nka Hoteli y’ikirenga ikoreshwa n’abazungu gusa.

Dr. Ntabomvura ati “Hariya byari bigoye kuhagera utakwinjiramo uri umwirabura kuko imbere yayo  hari icyapa cyanditseho mu magambo y’igifaransa ngo ‘ENTRÉE INTERDIT AUX NOIRS ET CHIENS’, bisobanuye ngo  aha habujijwe kwinjira imbwa n’abirabura”.      

Avuga ko ibyo abanyarwanda bari barabyakiriye bumva ko ari ahantu h’abazungu gusa, kuko hari mu gihe cy’ubukoloni aho avuga ko muri icyo gihe byari bigoye, umwirabura adahabwa agaciro.

Agaragaza ko n’ubusanzwe muri rusange abirabura basuzugurwaga Dr. Ntabomvura yagize ati " Na hariya I Kigali hubatse Serena Hotel, naho hari ah’abazungu gusa, nta mwirabura wahinjiraga, iyo cyapa kibuza abirabura n’imbwa kuhinjira naho cyari gihari”.

Arakomeza ati “Muri icyo gihe wabaga uri umukozi wa Leta wakererwa bakagupfukamisha kandi ubwo babaga bakugiriye imbabazi kuko hari n’ubwo wafungwaga nk’iminsi itatu muri gereza”.

Dr. Ntabomvura avuga ko abirabura batangiye gukoza ikirenge muri Faucon bisanzuye igihugu kimaze kubona ubwigenge, mu mwaka w’1962, naho ngo mbere byari bigoye.

Ati “Hariya twahanyuraga tubona ari ibuzungu, ari iburayi, icya tweretse ko koko twabonye ubwingenge nuko twabonye batwinjijemo ngo twishimire impamyabumenyi z’amashuri yisumbuye”.

 

Iri vangurura ryaciwe n’Umwami Rudahigwa

Umukambwe Ntabomvura avuga ko abirabura bacye batangiye gukandagira muri iyi Hoteli hayobora umwami Mutara III Rudahigwa ubwo yatangiraga kujya ayakiriramo abashefu (Chefs) n’aba sushefu (sous chefs) ari nabyo bifatwa nk’intandaro yo kuyigana. Gusa ngo nabwo bamwe mu baturage ntibabimenye, abandi bumva ko bidashoboka bakomeza kuyigendera kure.

Ntabomvura yasobanuye ko ahagana mu mwaka w’1955, ubwo umwami Mutara III Rudahigwa yari akubutse mu gihugu cy’u Burundi aho yari yagiye gusura Umwami waho, yagaze kuri Hoteli Faucon ashaka kuharuhukira, aribwo yaciye ivanguraruhu ryakorerwaga abirabura.

Ntabomvura ati “Sinzi neza niba Rudahigwa yari azi amakuru yuko abirabura basuzugurwa ako kageni bagahezwa kuhinjira, (…) ubwo yari I Burundi, yarahageze ashaka kuharuhukira gato, nibwo we nabo bari kumwe babonye ya magambo avuga ngo‘ENTRÉE INTERDIT AUX NOIRS ET CHIENS’ ababuze kwinjira, umwami yahise arakara bituma yinjirana ingufu, (…) hari n’abavuga ko yakubise urushyi umuzungu wari ahacunze umutekano ashatse kumubuza kwinjira”.

Yakomeje asobanura ko Rudahigwa n’abo bari kumwe barimo abamurindiraga umutekano, bakimara kwinjira basanze abazungu bicaye banywa inzoga, itabi, bishimye baganira, bakimubona baratungurwa, ategeka Hoteli igomba kwinjiramo buri wese nta vangura, bituma abwira abarinzi be gukubita abazungu bashaka gusuzugurira abanyarwanda mu gihugu cyabo babagereranya n’imbwa.

Dr. Ntabomvura ati “Rudahigwa yategetse ko buri wese agomba kwinjira muri Faucon nta vangura, kuko ayo magambo yo kugereranya abirabura n’imbwa yaramubabaje, bituma abwira abarinzi be gukubita abazungu bashaka gusuzugurira abanyarwanda mu gihugu cyabo”.

Akomeza asobanura ko n’ubwo Umwami Rudahigwa yaciye ivangura, abirabura nabo bemererwa kwinjira muri Hoteli Faucon, hatangiye kujya hinjiramo bacye, kubera impamvu zitandukanye zirimo amikoro macye, no kuba hari bamwe mu birabura bumvaga bidashoboka ko bayinjiramo (kuko bari bazi ko ari iy’abazungu gusa).

Ati “Kuva ubwo Umwami Rudahigwa yatangiye kujya yakiriramo abashefu (Chefs) n’aba sushefu (sous chefs), (…) ariko abanyarwanda batangiye kuyijyamo ku bwinshi mu mwaka w’1962 igihugu cyimaze kubona ubwigenge”.

Kugeza magingo aya imbere y’iyi Hoteli yafunzwe ngo ivugururwe hariho icyapa cyanditseho amwe mu mateka yayo aho bagaragaza ko yabanje kuba icumbi ry’umwami w’u Bubiligi n’umugore we.

Amateka akigaragara imbere y’iyi nyubako agaragaza ko yitiriwe nyirayo witwaga ‘Faucon’ ariko ntagaragaza umwaka nyirizina iyi Hoteli yubakiwe.

Gusa bagaraza  ko ahagana mu mwaka wa 1943 yafashwe n’inkongi y’umuriro ariko nyuma ikaza kuvugururwa igakomeza imirimo yayo.

Kugeza none bayifunze ngo ivugururwe, uhereye mu mwaka wa 1962 u Rwanda rumaze kubona ubwingenge yaje kwegurirwa abikorera.

Kuri ubu nyiri Hoteli Faucon yitwa Agnes Mutangana, kuko yaguzwe n’umugabo we ubwo yari imaze kwegurirwa abikorera.

Akarere ka Huye kiyemeje ko Faucon izavugururwa habungwabungwa amateka

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwemeje ko n’ubbwo Hoteli Faucon izavugururwa bizakorwa habungwabungwa ibimenyetso by’amateka y’u Rwanda biyirimo nk’inzu Umwami Murata III Rudahigwa yararagamo iyo yabaga ari Muri Astrida (izina ryahabwaga umujyi wa Butare muri icyo gihe).

Kayiranga Muzuka Eugene, mu mwaka wa 2013 ubwo yayoboraga akarere ka Huye yatangaje ko kuvugurura Hoteli Faucon bizakorwa ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere, ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda hamwe na nyiri Hoteli, kugirango harebwe uburyo bunoze bwo gusigasira amateka yayo.

N’ubwo hagaragajwe ingamba, bikavugwa ko iyi Hoteli izavugurwa, hashize igihe kirenga umwaka biri mu magambo gusa; dore ko kuri ubu yafunzwe ikaba yaratangiye kumeraho ibyatsi.

Bamwe mu batuye n’abatembera mu mujyi wa Huye ntibashidikanya kuvuga ko kuyivugurura byadindiye.

Amakuru atangwa na bamwe mubigeze kuyikoreraramo bakodesha, avuga ko nyirayo Agnes Mutangana, akunze kuba mu gihugu cy’u Budage, ubundi akaba mu Rwanda, kuko hose ahafite umuryango.

Ubwo twateguraga iyi nkuru ntibyadushobokeye kuvugana na Mutangana ngo atange amakuru y’ibijyanye no kuvugurura iyi Hoteli, ariko amakuru agera ku IGIHE avuga ko yaba yarazitiwe no kubona ibyangombwa bimwemerera kuvugurura.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager