déc
10
2015

Huye: Abacururiza mu mujyi baravugwaho gufunga kare bagafungura batinze

Huye2.jpg

Mu mujyi wa Huye

Umujyi wa Huye uherereye mu karere ka Huye, intara y’amajyepfo, abaturage baho n’abandi bakenera serivise zitandukanye ziganjemo iz’ubucuruzi, baranenga abikorera ko bafunga kare bagafungura bitinze, ku buryo bitoroha kubona serivise runaka mbere ya saa mbiri za mugitondo cyangwa nyuma ya saa tatu z’ijoro.

Ibi abikorera bo mu karere ka Huye barabivugwaho, mu gihe habura ukwezi kumwe ngo umujyi wabo wakire imikino ya Afurika ikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu “CHAN 2016”.

Nk’uko ingengabihe ibigaragaza imikino ya CHAN izatangira guhera tariki 16 Mutarama 2016.

Bamwe mu baturage batembera n’abasura umujyi wa Huye babwiye  IGIHE ko uhanyuze mu masaha y’ijoro kimwe na mu gitondo uzindutse bigoranye kubona aho ufatira amafunguro.

Basanga byarushaho kuba byiza abikorera bo muri aka karere bongereye amasaha yo gukora kandi bakajya bazinduka, kuko bitabaye ibyo nta nyungu y’amafaranga bazakura mu mikino ya CHAN.

Aba baturage bavuga ibi babishingira ku kuba mu minsi ishize ubwo umujyi wa Huye wakiraga abitabiriye imikino ya FEASSA, hari bamwe bagaragayeho gutanga serivise itanoze, ndetse n’bakiriya baza bagasanga imiryango ifunze, abakwiye kubaha serivise batashye.

Umwe mubaturage ubwo twamusanga muri uyu mujyi ahagana saa yine z’umugoroba yabuze aho afatira amafunguro yagize ati  « ahari resitora hose nageze nasanze bafunze ngo burije, bakwiye kwisubiraho kuko nta muntu w’umucuruzi ukwiye gufunga iki gihe »

Bamwe mubikorera bo mu mujyi wa Huye bemera ko ubwo bakiraga imikino ya FEASSA (imikino yahuje abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bo mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba) bagarayeho amakosa yo gutanga serivise zitanoze, ariko bakavuga ko ubu bamaze gufata ingamba zo kwikosora.

Uwitwa Ingabire ucuruza inzoga zipfundikiye yagize ati “FEASSA yaje itunguranye, twari tumenyereye isoko risanzwe, (…) ariko CHAN yo tumaze igihe tuyitegura, turabizeza ko bizagenda neza, kuko twabonye isomo twakira FEASSA”

Ikindi abikorera bemera nk’ikosa cyagaragaye mu kwakira imikino ya FEASSA, ni imbogamizi y’ururimi, aho abanyamahanga bageraga ahantu bakeneye serivise ntibabashe kumvikana neza n’abagombaga kuyibaha.

Kuri iki cy’ururimi abikorera bavuga ko bakiganiriyeho n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye, bagafata ingamba z’uko mubihe byo kwakira CHAN bazifashisha abanyeshuri bo muri Kaminuza n’abandi barangije amashuri yisumbuye.

Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi w’akarere ka Huye, avuga ko iki kibazo cy’abacuruzi bafunga kare, bagafungura batinze, bagifatiye ingamba kuko basanze atari umuco mwiza ukwiye kuranga abantu bashaka kwiteza imbere.

Yagize ati «  twabiganiriyeho nabo ko bigomba gukosorwa, ntabwo ari umwanya wo kubona abakiriya ngo abe aribwo utaha, kereka udatekereza, (…) ntabwo ari umwanya wo kujya kuryama, kuko amafaranga aba yabonetse, ibyo byose tuzabyibandaho, kandi turahamya ko uwo muco uzacika »

Umuyobozi w’akarere ka Huye avuga kandi ko imikino ya CHAN yitezweho inyungu nyinshi haba ku ruhande rw’akarere ndetse no ku ruhande rw’abikorera.

Bityo yongeye kwibutsa abanyehuye kuzitabira kuzakwihera amaso imikino, ndetse no kwakira neza abashyitsi bazaba bari mu karere, bakabagaragariza isura nziza y’igihugu.

Imijyi itatu y’ u Rwanda izakira imikino ya CHAN 2016, ni Kigali, Rubavu na Huye.

Prudence Kwizera, IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager