Jan
29
2016

Huye : Abahinzi bamurikiwe imbuto nshya y’ibijumba ishobora kubagira abaherwe

Ikijumba1.jpg

Abahinzi beretswe imbuto nshya y'ibijumba n'ibyiza byayo/ photo-Prudence Kwizera

Abahinzi 18 bahagarariye abandi bakoze urugendo shuri mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi mu Rwanda (RAB) ishami rya Huye, berekwa amoko atandukanye y’imbuto nshya z’ibijumba zujuje ubuziranenge kandi zitanga umusaruro mwinshi ugere n’izisanzwe.

Ubuyobozi bwa RAB bwasobanuriye abahinzi b’ibijumba ko imbuto nshya zigiye gukwirakwizwa hirya no hino mu bahinzi, usibye kuba itanga umusaruro utubutse, ifite n’umwihariko wo kweraho ibijumba bishobora kujyanwa mu nganda bikabyazwamo ibindi biribwa nk’amandazi, imigati, Biscuits n’ibindi.

Lydia Kankundiye, Umushakashatsi muri porogaramu y’ibijumba we akaba akuriye n’umushinga wo gukwirakwiza imbuto nshya yabyo yavuze ko urugendo shuri kubahinzi rufite akamaro kanini kuko bibafasha kumenya aho imbuto bahinga iba yaturutse bityo bakayiha agaciro kayo, kandi bagafasha RAB gukwirakwiza iyo mbuto nshya hirya no hino mu bahinzi.

Yagize ati “Urugendo shuri nk’uru ku bahinzi rutuma bamenya neza aho imbuto tubaha iba yaturutse bakayiha agaciro, ikindi badufasha kuyigeza mubahinzi bagenzi babo ndetse bakadufasha no kubasobanurira uburyo bwo kuyitaho”.

Christine Nyirahabimana Agronome mu muryango witwa Young Women's Christian Association (YWCA) ari nawo ukorana n’aba bahinzi yavuze ko iyi mbuto nshya y’ibijumba ifite umwihariko ku buryo ishobora gufasha umuhinzi gusezera ku bukene.

Nyirahabimana ati “Icya mbere ni uko aya moko y’imbuto y’ibijumba ni mashya, afite ubudahangarwa ku buryo atanga umusaruro mwinshi, ibijumba bihera bifite imbere hajya kuba umuhondo, bikingahaye kuri Vitamini A, ikindi ni uko bishakishwa cyane ku isoko kuko bishobora gukorwamo amandazi, imigati, biscuits, keke, n’ibindi, (…) umuhinzi rero urumva ko bizamufasha gusezera ku bukene”.

Bamwe mu bahinzi, nyuma yo gutambagizwa ahakorerwa imbuto nshya y’ibijumba ndetse naho yageragarejwe mu mirima, babwiye IGIHE ko bahakuye ubumenyi bwinshi butuma bagiye kongera ingufu mu buhinzi bw’ibijumba bibanda kuri iyi mbuto nshya, ariko basaba inzego zibishinzwe kubafasha bakazabona isoko.

David Matabaro wo mu karere ka Kamonyi ati : “Njyewe ndushijeho gukunda iki gihingwa cy’ibijumba no gufata neza imbuto no kuyihesha agaciro, kuko nabonye iboneka bigoranye, ubu ngiye kubihinga ku bwinshi kuko batwemereye ko bagiye kutuzanira imbuto, turashaka kongera umusaruro noneho badufasha nabo babe badufasha kuwutunganye tuwubyaza inyungu”.

Aba bahinzi 18 bakorana n’umuryango Young Women's Christian Association (YWCA) baturutse mu turere twa Kamonyi, Ngororero na Huye.

RAB ivuga ko izi mbuto yatangiye kuzikoraho ubushakashatsi kuva mu mwaka wa 2012, ubu zikaba zigiye gutangira kugezwa kubahinzi hirya no hino mu gihugu basobanurirwa n’uburyo bwo kuzihinga kijyambere kandi bakazifata neza kugira ngo zibabyarire umusaruro.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager