mar
02
2016

Huye: Abakoresha Mituweri baracyanyotewe no kubona impinduka

Kuva ubwisungane mu kwivuza benshi bazi nka Mituweri bwakwimurirwa mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), bamwe mubatuye mu karere ka Huye bakoresha Mituweri nk’ubwishingizi mu buvuzi, bavuga ko bakinyotewe  no kubona impinduka. Magingo aya ngo baracyoherezwa muri Farumasi zo hanze kwigurira imiti, ibintu bagaragaza ko batishimiye na gato.

Ku bitaro bya kaminuza y’u Rwanda i Butare (CHUB) kubiro bitanga imiti, bamwe mubarwayi cyangwa abarwaza bivuza bakoresheje mituweri isanzwe barinubira ko imiti myinshi basabwa kuyishakira mu ma Farumasi yigenga aho bishyura 100% ikiguzi cy’umuti.

Bamwe mu barwayi babwiye IGIHE ko  bafite ikibazo bahuriyeho cyo kuba bagana kwa muganga bazi ko bagiye kwivuza bakoresheje Mituweri, nyamara hakaba hari ubwo basabwa kujya kwigurira imiti kumafaranga yabo.

Umwe mubarwayi witwa Christophe Nsengimana yagize ati “Byamabayeho banyandikira ibinini nsanga hano mubitaro ntihari, biba ngombwa ko umurwaza 2wanjye ajaya kubigura hanze, byaraduhenze cyane kuko ntibita kuri Mituweri”.

Laurence Nyandwi nawe ati “Ndwaje umwana ariko hari umuti atari kubona hano bambwiye ko njya kuwigurira hanze, nabuze amafaranga sinzi uko biza kugenda, (…) icyifuzo ni uko ku bitaro bashaka uko abarwayi bajya babona imiti batabagoye, kuko abaenshi biba byatuyobeye”.

Abivuriza ku mavuriro atandukanye mu karere ka Huye icyo bahuriza ni icyifuzo bose nk’icyifuzo  ni uko imiti bazajya bayibona yose kubitaro, aho kujya kuyishakira hanze cyangwa se Mituweri bakemererwa kuyikoresha mu mafarumasi yo hanze.

Reverien Habitegeko, Umuyobozi wa RSSB mu karere  ka Huye mu gashami gashinzwe Mituweri avuga ko iki kibazo bakizi, gusa ngo icyo bakora   ngo iki kibazo kibe cyakemuka ari ukwishyura amavuriro kugihe, naho ngo kutaboneka kw’imiti ku mavuriro byo biterwa n’ubushobozi bucye bw’amavuriro.

Habitegeko ati “Ikibazo turakizi, ahanini byagiye bituruka kubushobozi bucye bw’ibitaro, RSSB icyo yagiye ikora cya mbere ni  ugufasha ibitaro kugira ubushobozi, ibafasha rero kwishyuirira igihe Fagitire bazanye”.

Habitegeko akomeza avuga RSSB  imaze igihe gito ihawe inshingano za mituweri, bityo abarwayi bifuza ko mituweri yajya yemerwa no muri farumasi zo hanze y’ibitaro ko bizafata igihe cyo kwiyubaka bijyanye n’ubushobozi, kuko ngo n’ubundi bwishingizi bubyemererwa byabanje gufata igihe kugira ngo bugere kurwego buriho.

Umuyobozi wa CHUB, Dr. Augusti Sendegeya avuga ko iki kibazo nabo bakizi gusa ngo bakora ibishobokakugira ngo  abarwayi batabura imiti y’ibanze nk’uko ministeri y’ubuzima ibibasaba,cyakora ngo n’ibitaro ubwabyo biba bisabwa kugura indi miti.

Mu gihe kitageze ku mwaka RSSB yeguriwe gucunga umusanzu wa mituweri, bamwe mubaturage  bagaragaza ko bishimira serivisi nuko bakirwa, ariko kuba bitaragera aho bemererwa kugura imiti muri muri farumasi zigenga bagaraghaza ko bikibabangamiye.

Prudence Kwizera IGIHE Ltd

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager