Huye: abana bo mu miryango ikennye bahawe ubufasha
Nyuma yaho mu karere ka Huye bigaragaye ko hari ikibazo cy’abana bata ishuri kubera kubura ibikoresho by’ishuri, umuryango FXB (Francois-Xavier Banyarwanda)uterwa inkunga n’ikigega ntera nkunga cy’Abayamerika, USAID, binyuze mu mushinga TURENGERE ABANA ukomeje guha ubufasha bamwe muri abo bana ubagenera ibikoresho by’ishuri bagendeye ku mirenge nabo bakomokamo.
Iki kikaba igikorwa n’ubuyobozi busanga ari ingenzi cyane kuko kizatanga umusaruro mwiza mu gihe kizaza.
Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa kane ubwo hatangwaga byinshi mu bikoresho bikenerwa mu ishuri no myigire yumwana ya buri munsi mu murenge wa Ngoma ho muri aka karere ka Huye.
Uyu ni Uwase Jacqueline umwe mubari bahageze kare aratubwira icyamugenzaga.
Azela Kamasine ni umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo gufasha abana batishiboye baba mu miryango nabatayifite, aratubwira muri make ikibaraje ishinga nintego zuyu muryango FXB binyuze mu mushinga wawo TURENGERE ABANA.
Azela Kamasine kandi yanatubwiye byumwihariko abafashwa abo aribo ndetse nikigero cyabo.
Arsene Kabarisa, ni umunyamabanga nshingwabikorwa wumurenge wa ngoma nkuko abitubwira ngo nawe asanga ari igikorwa kiza banitezeho byinshi kuri ejo hazaza Habana bato barimo gufashwa.
Ibikoresho bitangwa nkubufasha kuri abo bana ni amakaye,amakaramu, ibikapu byo kubitwaramo,impuzankano nibindi.
Jean Benoit Umugwaneza, Radio Salus i Huye.