mar
14
2016

Huye: Abanyamadini biyemeje gutanga umusanzu mu guca ihohoterwa ryo mu ngo

Abashumba bagera kuri 20 b’amatorero y’abapolotesitanti mu Rwanda bateraniye mu karere ka Huye, bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ihohoterwa ndetse n’amakimbirane agaraga muri zimwe  mu ngo z’abashakanye, biha umukoro wo gufasha Leta gukumira no guhosha amakimbirane ndetse no kunga abafitanye ibibazo.

Mu gihe cy’iminsi ine aba bashumba bamaze mu ishuri rikuru ry’abapolotesitanti mu Rwanda (PIASS) bari mu mahugurwa agamije kwigira hamwe icyateza imbere abayoboke b’amatorero yabo, ariko iryo terambere rikabageraho mu mahoro.

Kimwe mubyo bibanzeho ni amakimbirane agaragara mu ngo z’abashakanye agakurikirwa n’ihohoterwa, biyemeza ko bagiye gukoresha uburyo butandukanye kugira ngo umuryango nyarwanda ukomeze kubana mu mahoro n’umutekano.

Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri PIASS, Prof. Tharcisse Gatwa avuga ko mu bushakashatsi bakoze kuva mu mwaka wa 2011 kugeza 2014, bwaberetse ko muri zimwe mu ngo z’abashakanye hakigaragara ihohoterwa riterwa n’impamvu zitandukanye.

Prof. Gatwa ati “Muri ubwo bushakashatsi twakoze, hakusanyijwe amakuru yatanzwe n’abana, abarimu, abarezi, abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi b’ibigo n’imiryango itegamiye kuri leta, n’abandi; ayo makuru yerekanye ko ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango bigihari, kandi ku kigero cyo hejuru”.

Uyu mushakashatsi kandi akomeza avuga ko zimwe mu mpamvu basanze zitera ihohoterwa n’amakibirane kubashakanye, harimo ubukene no kubura akazi, gupfa umutungo, gucana inyuma, kunywa ibiyobyabwenge, umuco wo hambere upyinagaza umugore n’izindi.

Nyuma yo gusesengura no kurebera hamwe ibitera ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango ndetse n’icyakorwa ngo bikemuke, abashumba b’amatorero biyemeje gutanga umusanzu wabo hagamijwe kubaka umuryango nyarwanda.

Pasiteri Janvier Bapfakurera waturutse mu itorero ry’Abapresibiterienne i Remera mu mujyi Wa Kigali yagize ati “Njyewe  icyo ngiye gukora ni gutanga inyigisho ku bayoboke b’itorero zibigisha kureka guhohoterana kandi ngerageza kumenya abafitanye ibibazo kugira ngo mbegere mbashe kubunga”.

Umuyobozi mukuru wa PIASS, Rev. Pasiteri Elisee Musemakweli avuga ko bateguye aya mahugurwa ku bashumba b’amatorero bagamije kubasangiza ku bushakashatsi ishuri ryakoze, kugira ngo babujyane hanze bube bwagirira akamaro abanyarwanda.

Rev. Pasiteri Musemakweli ati “Buri mwaka dukora ubushakashatsi ahanini twiga kubibazo biri muri sosiyete nyarwanda, tukareba n’umuti wabyo, aba bapasiteri rero turagira ngo badufashe kujyana matorero yabo ibyo twabonye mu bushakashatsi, badufashe no gutanga inyigisho zikemura mu mahoro ibibazo by’amakimbirane n’ihohotera”.

Mubindi aba bashumba b’amatorero y’abapolotesitanti mu Rwanda baganiriyeho, harimo uruhare rw’abunzi muri sosiyete, amateka y’itorero mu Rwanda, uko bafasha uwahungabanye, ndetse n’uburyo banoza imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abahanga mu mibereho ya muntu bagaragaza ko imibanire myiza yo mu muryango ariyo soko y’umunezero, ariko kandi ngo imibanire mibi mu muryango niyo soko y’umubabaro ukomeye.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd

 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager