Huye : Bahangayikishijwe n’ibiyobyabwenge byararuye abana babo
Ibiyobyabwenge birimo inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko, kanyanga n’urumogi ni bimwe mu byo bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Huye binubira ko bikomeje gutuma abana babo bahinduka ibirara bakanga kubumvira, bityo bakaba basaba ubufatanye n’inzego zitandukanye kubafasha guca ubucuruzi bwabyo bugaragara hirya no hino mu tubari no mu ngo.
Iki kibazo cy’ibiyobyabwenge kivugwa mu karere ka Huye, bamwe mu babyeyi bavuga ko kigenda gifata indi ntera bitewe n’uko inzego z’ubuyobozi zisa n’izakijenjekeye, ndetse na bamwe mu baturage bagacika intege zo gutanga amakuru.
Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Huye babwiye IGIHE ko muri iki gihe abana b’abanyeshuri bari mu biruhuko, hari abamaze kwadukana imico mibi bitewe n’ibiyobyabwenge, dore ko iyo babinyoye kumvira ababyeyi biba bitagishobotse.
Mukarutabana yagize ati “umwana uramutuma akagenda yahura n’abamuha ibyo biyoga, ugategereza ko ataha ugaheba agataha igicuku kinishye yasinze, (…) birirwa banywa ibikwangari n’inzoga yitwa kanyanga. Hari abazinduka babicuruza mu tubari, hari n’abacururiza mu ngo zabo”.
Undi mubyeyi twaganiriye mu masaha ya mugitondo yagize ati “abana bacu bari kwangirikiramo, barabyuka birukanka bajya kureba Televiziyo muri utwo tubari, ukamutegereza ugaheba, ukajya kwivomera bitakagombye kubaho; nk’ubu ndamufite, ariko yagiye kandi ashobora kwirirwayo;afite imyaka 10”.
Ababyei bo muri uyu murenge wa Huye bavuga ko utubari n’ingo zicururizwamo ibyo biyobyabwenge babizi, kandi n’abayobozi b’imidugudu baba bahazi, bityo bakifuza ko inzego z’umutekano zabagera bakazitungira agatoki, kuko hari abanga kubivuga ngo batiteranya n’abaturanyi.
Bamwe mu bayobozi b’imidugudu bavuga ko hari ubwo batanga raporo ku nzego zibakuriye basaba n’ubufasha bwo guca kubafasha guca ibyo biyobyabwenge, ariko bagatungurwa n’uko birangira nta gikozwe ndetse ntibagire n’igisubizo bahabwa.
Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi w’akarere ka Huye, nubwo nta ngamba zo kubica burundu agaragaza, avuga ko inzoga zitemewe ndetse n’ibindi biyobyabwenge bigaragara hirya no hino mu mirenge igize aka karere babihagurukiye, agahumuriza abaturage ko bizagabanuka.
Yagize “Ibikwangari twahagurukiye kubirwanya kuko buri munsi turabimena, ni inzoga zangiza ubuzima bw’abantu, ariko twarazihagurukiye ku buryo bugaragara”.
Iki kibazo cy’abana bagenda bahinduka ibirara, kigarukwaho na bamwe mu babyeyi nyuma y’uko bagaragaje ko ibi biyobyabwenge biri mu bibateza umutekano mucye, cyane cyane amabandi amara kubinywa akitwikira ijoro akabapfumurira inzu.
Prudence Kwizera, IGIHE Ltd