Huye: Indaya zishinja abagabo bubatse kubagana kubwinshi ariko ngo ntibakozwa agakingirizo
Abagore n’abakobwa bakora uburaya mu mujyi wa Huye bazwi ku izina ry’indaya, bemeza ko benshi mubakiriya baza babagana ari abagabo bubatse ingo, ariko ngo ikibazo cyabo ni uko baza badashaka gukoresha agakingirizo.
Aba bacuruza imibiri yabo bavuga ko benshi mu bagabo babazanira amafaranga baba babazi bazi n’abagore babo, ariko bagatangazwa n’uburyo bababwira gukoresha agakingirizo bakabyanga.
Umunyamakuru wa IGIHE yatembereye muri uyu mujyi mu masaha y’ijoro aganira na bamwe mubakobwa n’bagore bicuruza.
Umwe muribo ati “Maze imyaka irenga itanu muri uyu mujyi, benshi mubakiriya banjye ni abagabo bubatse n’abagore babo mba mbazi pe, (…) abagabo rero baza bavuga ko ibyo gukoresha agakingirizo ntabyo bamenyereye, kuko baba bazanye amafaranga ndabemerera tugakorera aho”.
Undi nawe ucuruza umubiri we ati “Tugira ibiciro bitandukanye iyo ukoresheje agakingirizo ni ibihumbi bibiri, ariko iyo ukoreye aho (udakoresheje agakingirizo) wongeraho andi ibihumbi bibiri, (…) abagabo bo muri uyu mujyi n’ibihumbi 10 yabiguha ariko agakingirizo mukakareka”.
Umunyamakuru abajije bamwe muri aba bagore n’abakobwa bicuruza niba badatinya icyorezo cya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, babaye nk’abamuseka bamubwira ko icyo baba baje gushaka ari amafaranga bakayabona ku neza cyangwa ku nabi.
Umwe ati “Nyine twarabyiyemeje kuko ntakundi twabaho, njyewe icyo nshungana nacyo ni uko umugabo wanze agakingirizo agomba kongeraho ayo kugura imiti indinda gutwara inda, naho ibyo bya Sida ni indwara n’izindi, (…) ‘ariko kuki we atayitinya kandi afite umugore n’abana’?”
Harekekwa impamvu zituma abagabo aribo bajya mu ndaya kubwinshi
Bamwe mubagore n’abakobwa bicuruza bavuga ko impamvu bakeke ko yaba ituma abagabo bubatse ingo aribo bajya mu ndaya kubwinshi, ari uko baba batabanye neza n’abagore babo.
Gusa bamwe bemeza ko bishobora kuba biterwa n’ubusinzi cyangwa ingeso y’ubusambanyi, ndetse no kuba bamwe basa nk’abamaze kwiheba.
Umwe mubagore bakora uburaya yagize ati “Ibaze nawe kubona umugabo wubatse urugo udatinya Sida, ahubwo nawe aba yarayanduye yaramaze kwiheba, ubuse ko ndi umugore n’umugore we akaba undi mugore,… ni ingeso bifitemo y’ubusambanyi”.
Urubyiruko ruhagaze rute?
Aba bacuruza imibiri yabo bavuga ko mu bakiriya bakira nta basore benshi baba barimo kuko ngo naho baza mu tubari n’ijoro baba bari kumwe n’abakobwa b’inshuti zabo.
Aba bagore n’abakobwa bakora uburaya ikindi bavuga ku basore bataraubaka ingo, ni uko bo niyo bagiye kugura indaya bitwaza agakingirizo.
Umwe mu ndaya ati “Abasore bo basigaye birata kuko bafite aba Cherie (abakunzi), bajya babaherekeza hano mu tubari twe ntibatwikoza, (…) ariko abasore icyiza cyabo niyo baje muri twe bizanira agakingirizo, impamvu birinda ubanza ari uko bakiri bato cyangwa bazi ubwenge”
Ese abicuruza bashobora kubireka?
Bamwe mu bakora uburaya mu mujyi wa Huye bavuga ko umukobwa cyangwa umugore ukora uburaya atapfa kubireka kubera ko babifata nk’umwuga ubatunze.
Gusa bemeza ko uyu mwuga batawukora bishimye kuko ngo kubijyamo babitewe no kubura uko bagira ibituma batanga inama kubakobwa bakiri bato.
Umwe ati “Inama nagira umukobwa utarasambana cyangwa ngo ajye kwicuruza, ni uko yabyirinda hakiri kare, kuko kujya mubintu nk’ibi, Kuzabivamo ntibishoboka ni nko kunywa itabi, (…) njyewe nabariya bavuga ngo baretse uburaya sinemera ko babivuyemo burundu”.
Mu murenge wa Tumba akarere ka Huye, hari Koperative titwa “Abiyemeje guhinduka”, ibumbiye hamwe abagore n’abakobwa bahoze mu buraya, gusa bamwe mubanyamuryango bayo bavuga ko batangiye ari abantu 60 ariko kuri ubu basigaye batgeze no kuri 20 kuko ngo bacitse integer nyuma yaho abaterenkunga babo bagendeye.
Prudence Kwizera IGIHE Ltd