avr
23
2016

Huye: Koperative y’abahinzi b’umuceri yagobotse umukecuru warokotse Jenoside

Abanyamuryango ba Koperative Coairwa ihinga umuceri mu gishanga cya Rwasave gihuza akarere ka Huye na Gisagara, kuri uyu wa gatanu babyukiye mu gikorwa cyo gutera inkunga umukecuru warokotse Jenoside yakorewe abatutsi utuye mu kagari ka Gatobotobo, umurenge wa Mbazi ho mu karere ka Huye.

Mu bikorwa bakoreye uyu mukecuru witwa Consolata Mukakamanzi, harimo kumuhingira imirima y’ibijumba, kumubagarira umuceri, kumwubakira uruzitiro rw’urugo no kumwubakira ubwiherero ndetse bamuzanira n’ibyo kurya n’isabune.

Aliane Umurerwa, umucungamutungo w’iyi Koperative yabwiye IGIHE ko iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubafasha kwiyubaka.

Yagize ati “Twakoze inama dusanga dukwiye kugira icyo dukora mu rwego rwo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye, twegera ubuyobozi buduha uyu mukecuru kugira ngo tumufashe (…) ni igikorwa twiyemeje mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi no gufata mu mugongo abayirokotse”.

Umurerwa yakomeje avuga ko ibikorwa byo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biyemeje kujya babikora buri mwaka.

Consolata Mukakamanzi w’imyaka 62 y’amavuko yishimiwe ibikorwa yakorewe n’aba baturage avuga ko n’ubwo ubuzima bwe butifashe neza muri iyi minsi kubera uburwayi, kumusura no kumutera inkunga bimuteye akanyamuneza.

Mukakamanzi ati “Icyo nabasabira ni umugisha ku Mana, kuko nari mfite inzara kubera ko turi mu itumba, none banzaniye ibyo kurya, bampaye n’umubyizi barampingira, barananyubakiye. Ndishimye cyane nubwo ndwaye ariko ndumva ntoye agatege (…) ndashimira ubuyobozi bwiza bw’iki gihugu cyacu, kuko ibi bakoze babikoze kubera ubuyobozi bwiza budutoza gukundana no gufashanya”.

Uyu mukecuru Mukakamanzi yagaragaje ko agifite ikibazo cyo kubona ifumbire, kuko iyo agerageje guhinga imirima ye atabona umusaruro, yifuza ko ubuyobozi bwamufasha akabona inka dore ko ngo amaze igihe kirerekire yijejwe ko azayihabwa.

Bamwe mu baturanyi ba Mukakamanzi bishimiye ibikorwa by’urukundo yakorewe bavuga ko aramutse ahawe inka byamufasha kubona ifumbire akajya ahinga akeza, akikura mubuke.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager