déc
08
2015

Huye : Minisiteri y’urubyiruko isaba urubyiruko ubufatanye mu kurandura bwaki burundu

Rosemary_Mbabazi_Umunyamabanga_uhoraho_muri_MYICT_aganira_nurubyirukomu_karere_ka_Huye.jpg

Rosemary Mbabazi, umunyamabanga uhoraho muri MYICT/ Igihe

Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), isanga ikibazo cy’imirire mibi n’indwara ziyikomokaho ndetse no kugwingira bigaragara hirya no hino mu gihugu, urubyiruko rwabigiramo uruhare kigacika mu Rwanda.

Umunyamabanga uhoraho muri MYICT, Rosemary Mbabazi, ubwo aherutse mu karere ka Huye kuganira n’urubyiruko rugize ihuriro gatulika rwari rwahurijwe hamwe muri Diyoseze ya Butare, yarusabye ko rwagira uruhare mu guhangana n’iki kibazo cy’indwara ziterwa n’imirire mibi aho ikigaragara.

Yagize ati “ turifuza ko uruhare rwanyu rugaragara cyane mu gukemura ibibazo byose bigaragara aho mutuye, by’umwihariko imirire mibi, n’indwara ziyiturukaho nka bwaki, hari aho yagaragaye mu bana”

Mbabazi yanenze kandi bamwe mu rubyiruko bigira ba “ntibindeba”, babona ibitagenda neza aho batuye bakabyihorera, abasaba kuba intangarugero bakagira inama abaturage bagifite ubujiji mubyo bakora.

Ati” hari ibiba bitagenda neza nk’ibyo by’abana barwaye bwaki, ugasanga uciyeho urigendeye, kandi ukaba ubufitiye ubushobozi n’ubumenyi ukumva ntibikureba ukiciraho wambaye neza n’agasakoshi ukigendera, muhinge akarima k’igikoni mufashe abatabizi mubereke uko gakorwa, kuko icyo mwiyemeje ntabwo cyananirana”.

Bamwe mu rubyiruko, nyuma yo guhabwa impanuro n’abayobozi batandukanye, babwiye IGIHE ko bungutse byinshi kandi bagiye kugerageza kubishyira mu bikorwa by’umwihariko bita ku kurwanya imirire mibi nk’uko babisabwe.

Nsengimana utuye mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye ati “ikibazo cy’imirire mibi aho ntuye kirahari, ariko nkuko twabyigishijwe, gukura amaboko mu mufuka no kwigishanya hagati yacu n’ababyeyi ndetse n’abaturanyi, nibyo bizadufasha kugica burundu”.

Abayobozi batandukanye ndetse n’inzego z’umutekano baganirije uru rubyiruko barusabye kurwangwa n’indangagaciro nyarwanda bakirinda ingeso mbi zirimo kujya mu biyobyabwenge cyangwa kuba bashukwa bakajya mubikorwa bihungabanya umutekano.

Alphonse Munyentwali, Guverineri w’intara y’amajyepfo, we yibukije uru rubyiruko ko kugira ibyo kurya ariwo mutejkano w’ibanze, kandi uhera mu rugo ugakwira mu mudugudu wose, ukagera no mu gihugu hose.

Prudence Kwizera, IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager