fév
25
2016

Huye : urubyiruko rumaze kwiteze imbere rubumba amatafari

Bamwe mu rubyiruko bomu Karere ka Huye mu mirenge ya Ngoma na Huye bahisemo kwifatanya n’abakuze babumba bakanatwika amatafariyo kubaka aho kwiyahuza ibiyobyabwenge ngo barimara agahinda ko kutagira akazi. Aho kuyoboka inzira y’uburara n’ingeso mbi bavuga ko basanze ibyo gukora bitabuze kandi barishimira aho bamaze kwigeza.

Iyo uhagaze mu rubavu rw’agasozi ka Nyanza mu kagari ka Rukira ho mu murenge wa Huye witegeye  agasozi kaTonga mu kagari ka Matyazo mu murenge wa Ngoma, mu kabande gahuza iyo misozi yombi, abantu biganjemo ni urubyiruko n’abakuze babumba amatafari yo kubakisha. Ubona bakorana imbaraga n’umuhate.

Uburyo amatafari apanzwe, wagira ngo ni cya gishushanyo mbonera cy’umugi w’imiturirwa cyangwa umujyi wazimiye ku barebye cinema nka The Lost City.

Ugeze aho hantu ukaganiriza abitabiriye uwo murimo baguhamiriza byinshi bakesha umusaruro bavana muri ako kazi urundi rubyiruko rubona rutakwikoza

Uwimana Yozefu utuye mu kagari ka rukira ho mu murenge wa Huye atubwira uburyo hari aho amaze kwigeza akanaduha ingero kubyo amaze kugeraho kubera kubumba  amatafari.

Sibomana Valens nawe muri ako kagari ka Rukira mu murenge wa Huye aratubwira ibyo nawe amaze kugeraho nyuma yo gucikisha amashuri akayoboka iy’umurimo atajenjetse  . Arasoza atanga ubutumwa kuri bamwe mu rubyiruko  Babona ko ucikishije amashuri isi iba ikurangiriyeho aho gutekereza ubundi buryo bakwiteza imbere. Cyakora kwiheba kwa bamwe  ngo nuko muri Huye agafaranga kabona umwe kagasiba undi.

Tubibutse ko Leta y’u Rwanda ishishikariza abanyarwanda bose  kwihangira imirimo ari nako ishyigikira ibigo byigisha imyuga icirirtse ibinyujije mu kigo  WDA. 

Jean-Benoit Umugwaneza, Radio Salus 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager