Huye: Urubyiruko rwagaragaje ibyifuzo ku bayobozi b’inzego z’ibanze bari gutorwa
Mu gikorwa cy’amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze cyatangiye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Gashyantare 2016, bamwe mu rubyiruko bagaragaje ibyifuzo byabo ko abayobozi bazatorwa bakwiye gushyira ingufu mu guca burundu ibiyobyabwenge n’inda z’indaro byibasira abakiri bato.
Aya matora yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, bigenjemo urubyiruko, aho rwagaragaje ko rwiteze byinshi ku bayobozi batowe, ariko by’umwihariko bakita ku kibazo cy’ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe bibibasira bikabicira ejo hazaza.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Huye, babwiye IGIHE ko banenga bamwe mubaybozi basoje manda zabo bajenjekeye ikibazo cy’ibiyobyabwenge, basaba abagiye gutorwa kubica burundu kandi by’umwihariko bakita no ku kibazo cy’inda z’indaro zigaragara ku bakobwa bakiri bato.
Fabrice Iradukunda w’imyaka 20 y’amavuko ati “Ahanini ikibazo mbona cyitwugarije nk’urubyiruko ni ibiyobyabwenge birimo inzoga z’inkorano n’itabi, icyo navuga ni uko abayobozi batagikemuye uko bikwiye, (…) abayobozi turimo kwitorera twabasaba ko badufasha bakazabica burundu, kuko iyo urebye usanga kuba bidacika ni uko bipfira ku nzego z’ibanze, abayobozi bahishira ababicuruza”.
Gyslaine Ishimwe w’imya 18 y’amavuko nawe yagize ati “Nishimiye ko nitoreye abayobozi, icyo nifuza ko bazadufasha nk’urubyiruko rw’abakobwa, ni kureba uko inda z’indaro zacika, bagashyiraho nk’umugoroba w’abakobwa, aho ababyeyi b’inararibonye bajya baza bagatanga impanuro bagakangurira abakobwa kwitwara neza no kwirinda ibishuko”.
Ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyagiye kivugwa hirya no hino mu gihugu, aho bamwe mu babyeyi bagaragaje ko kigenda gifata indi ntera bitewe n’uko inzego z’ubuyobozi zisa n’izakijenjekeye, ndetse na bamwe mu baturage bagacika intege zo gutanga amakuru.
Hari naho bamwe mu bayobozi ku nzego z’ibanze bagaragaye bishora mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, ibikwangari n’ibindi.
Mu karere ka Huye, ahabareye amatora, ubwo bamwe mubakandida biyamamazaga bagaragaje imigabo n’imigambi y’ibyo bazageza kubaturage, harimo no kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no guca inda z’indaro mu rubyiruko.
Mu bindi byifuzo bitangwa n’abaturage bitabiriye amatora, ni uko abayobozi ku nzego z’ibanze bajya babegera bakabagisha inama kubyo bagiye gukora, bakirinda kubaka ruswa, bakabaha serivise nziza, kandi bakajya babavuganira ku nzego zisumbuye.
Aya matora yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Gashyantare 2016, biteganyijwe ko azasozwa ku ya 4 Werurwe, na ho ibyayavuyemo bikazatangazwa ku itariki ya 8 Werurwe 2016.
Prudence Kwizera, IGIHE Ltd