nov
27
2015

Huye: Urubyiruko rwasabwe kugendera kure icyabangamira amahoro cyose

Gushishikariza urubyiruko kwimakaza amahoro ni kimwe mubyo umuryango Never Again Rwanda usanga byafasha igihugu kugira amahoro arambye no kuyahorana, kuko arirwo mbaraga z’igihugu kandi rukaba rugize n’umubare munini w’abagituye.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2015, ubwo uyu muryango wakanguriraga urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, gukomeza kubakira k’ubunyarwanda, ibyo naba banyeshuri  bavuga ko inyigisho bahawe zitazaba amasigaracyicaro.

Amakinamico Filimi n’ibiganiro, byiganjemo inyigisho z’uko abantu bakwiye kubana neza no gukemura amakimbirane bafitanye binyuze mu biganiro, ndetse nuko uwakomerekejwe ku mutima yabasha gukira ibikomere, nizo nzira umuryango Never Again Rwanda wifashishije, ubwo watangaga inyigisho ku rubyiruko rwo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Mukankubito Immacule umuyobozi w’ibikorwa muri uyu muryango agaragaza ko kwiremamo udutsiko kwa bamwe mu rubyiruko cyangwa amacakubiri ashobora kubaranga, ari bimwe mu mbogamzi z’amahoro; kuko aribyo abatifuza amahoro buririraho.

Aganira na IGIHE yagize ati “ N’ubwo mugihugu haba hari umutekano, ariko hakiri abiremamo udutsiko bitewe naho baturutse cyangwa ibyiciro barimo, bishobora gutuma abatifuza amahoro aribyo bhuririraho bakayahungabanya”

Akomeza avuga ko kuba urubyiruko rufite imbere hazaza hanini kandi rukaba rugira uruhare runini mu kubaka igihugu, rukwiye kurushaho kwigishwa kugira ngo rusobanukirwe neza uko rwarushaho kwimakaza amahoro.

Nyuma y’izi nyigisho zishishikariza buri wese kwimakaza amahoro, bamwe mu banyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bavuga ko ibyo bungutse bitazaba amasigaracyicaro, ariko bakavuga ko n’ababa bafite imyitwarire ibangamira amahoro bakwiye kumviraho bagahinduka.

Fred Bishanga wiga mu mwaka wa kane mu bijyanye n’ubukungu ati “ kimwe mubyo ibi biganiro n’amakinamico bidusigiye ni kurandura burundu ibintu byose bijyanye n’ivangura, kuko isaha n’isha bishobora gutera ingaruka zitari nziza”

Grace Uwingeneye wiga ibinyabuzima mu mwaka wa kane nawe yagize ati “ ngendeye kubyo tumaze kwigishwa, nemeza ko umutu wari hano afite imyitwarire yo kuba yabuza amahoro, ndizera ko yahindutse”

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara n’umuryango Never Again Rwanda, bwerekanye ubwoko bw’ibikomere bitandukanye abanyarwanda bahuye nabyo bitewe n’amateka yaranze igihugu.

Bamwe mu bakorewe ubushakashatsi bagaragaje ko  ibi bikomere byakira ari uko bahawe ubutabera, abandi bakemeza ko bakira ari uko bahawe uburyo bwo kwiteza imbere kubera ubukene basizwemo n’ababateje ibibazo n’ibindi.

Gusa bamwe mubahanga ndetse n’umuryango Never Again Rwanda bemeza ko kimwe mu byafasha mu gutuma ibikomere bikira ari uko abantu bakomeza kuvuga ibyababayeho kandi bakabona ababatega amatwi bityo bakaruhuka imitima.

Umuryango Never again Rwanda, watangijwe n’urubyiruko rwigaga mu cyahoze cyitwa Kaminuza nkuru y’u Rwanda, rugamije guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Prudence Kwizera, IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager