Ibibazo by’amazi isuku n’isukura byatumye hafatwa umwanzuro wo kuvugurura politike ibigenga
Minisiteri y’ibikorwa remezo mu Rwanda (MININFRA) ivuga ko ibibazo by’ibura ry’amazi meza n’umwanda ukomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu byatumye ifata umwanzuro wo kuvugurura politike y’amazi isuku n’isukura, kugira ngo hashyirweho uburyo bwo gukemura ibi bibazo mu buryo burambye.
Iyi minisiteri ikaba itangaza ko igeze kure ikusanya ibitekerezo kuri iyi politike nshya kugira ngo ishyirwa mubikorwa ryayo rizagendere ku bitekerezo by’abenegihugu, bo bigiraho ingaruka mbere na mbere.
Ni nyuma yuko bigaragaye ko politike yari isanzwe yitaga ku mazi cyane, ikibagirwa isuku n’isukura, ibyo iyi Minisiteri isanga bikwiye gukosorwa mu maguru mashya.
MUZORA Aimé, ushinzwe ishami ry’amazi isuku n’isukura, muri MININFRA, asobanura ko nubwo amazi afite aho ahurira bya hafi n’isuku ndetse n’isukura, bahisemo kubyitaho mu buryo butandukanye kuko kimwe cyajyaga kiryamira ikindi.
Yagize ati “ubu imirongo ngenderwaho twarayitandukanyije, kuko wasangaga amazi yitabwaho ariko isuku n’isukura bikaburiramo, (…) ubu rero amazi azajya yitabwaho ukwayo, ariko isuku n’isukura nabyo dushaka ko bihabwa agaciro n’imbaraga bitahabwaga mbere”
Ubwo intumwa za MININFRA zari mu gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo kuri iyi politike nshya y’amazi, isuku n’isukura igiye gushyirwaho, abikorera ku n’ayobozi ku nzego z’ibanze bo mu ntara y’amajyepfo bagarutse kubyo babona nk’ingenzi bikwiye kwitabwaho.
Bimwe mu byo bifuje harimo kuba imijyi ya kabiri yunganira Kigali (Secondary Cities) yaterwa inkunga yihariye yo kubaka ibimoteri by’imyanda bigezweho, kuko usanga ahenshi byarananiranye kubera ubushobzi bucye.
Ikindi cyagarutsweho nk’icyifuzo ni uko hashyirwaho abakozi bahoraho bashinzwe amazi isuku n’isukura bagahabwa ubushobozi kandi bakajya batanga raporo buri kwezi.
Guverineri w’intara y’amajyepfo, Alphonse Munyentwali, yasabye abayobozi ku nzego z’ibanze ndetse n’abikorera, gusobanuka bakabera intangarugero abaturage, kugira ngo n’ibikorwa bakora bisobanuke, ibyo asanga bizatuma iyi politike itanga umusaruro wifuzwa.
Yagize ati “politike kuba nziza ntabwo bihagije, ahubwo hiyongeraho ko abantu bayumva kandi bakayigira iyabo, ibyo mwifuza byose bizagerwaho ari uko mubigizemo uruhare mukabera abandi urugero”
Nkuko byasobanuwe, ubusanzwe ingengo y’imari yagenerwaga amazi isuku n’isukura yashyirwaga hamwe, aho wasangaga akenshi mu ishyirwa mu bikorwa hitabwa ku mazi, ariko isuku n’isukura bigasigara inyuma.
Hatanzwe icyizere ko, kuba buri kimwe kigiye kujya kigenerwa ingengo y’imari yacyo kandi kikitwabwaho ku buryo bwihariye, bizakemura ibibazo by’amazi bigaragara hirya no hino mu gihugu, ndetse n’ikibazo cy’umwanda cyakunze kuvugwa, by’umwihariko imijyi itagira ibimoteri by’imyanda bigezweho n’ubwiherero buhagije.
Ikindi cyagarutsweho kizitabwaho by’umwihariko, n’uburyo imyanda yajya itanga umusaruro, nko kuyibyazamo ibicanwa, cg ibindi bikoresho, aho kugira ngo ibe ikibazo, ahubwo igahinduka igisubizo kuri banyirayo.
Prudence Kwizera, IGIHE