déc
04
2015

Ibintu bitanu u Rwanda ruzibukira kuri ICTR

businge_2.jpg

Minisitiri w'Ubutabera

Mu myaka 20 Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha, ICTR, rwari rumaze ; hari byinshi rwagezeho n’ubwo hari ibyo rwanenzwe nko kuba hari abo rufunze imiryango rutarata muri yombi no kuba hari ibyemezo rwagiye rufata ntibyishimirwe ku ruhande rw’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, wanitabiriye umuhango wo gusoza ibikorwa bya ICTR, kuwa Mbere Ukuboza yabwiye IGIHE ko n’ubwo hari byinshi urwo rukiko rwagiye runengwa, hari n’umusaruro rwasigiye u Rwanda.

Kuri we, hari ibintu bitanu uru rukiko ruzahora rwibukirwaho

1. ICTR yerekanye ko ntawe uri hejuru y’amategeko

Minisitiri Busingye yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda benshi bumvaga ko ubutabera buzagorana.

Ati “Abantu bicaye bagacura umugambi bagategura, bagatanga amafaranga, bakandika, bagapanga muri politiki, mu bucuruzi , mu madini n’ahandi, twese twatekerezaga ko batazaboneka nibura ngo bagire umunsi wabo mu rukiko.”

ICTR yashinzwe mu 1995, ihabwa inshingano y’ibanze yo gukurikirana abateguye umugambi wa Jenoside.

Hari abari abayobozi mu gisirikare, amadini, ba minisitiri, abacuruzi bakomeye, kandi abenshi bari bamaze gusohoka mu gihugu, bishoboka ko bari banashyigikiwe mu kwihisha, kuyobya uburari no guhindura politiki.

Yatanze urugero ati “Muribuka ko muri Congo, mu gihe gito cyane nko mu 1995/1996 bari batangiye gushinga imitwe ya politiki igamije guhindura burundu ibyabaye mu Rwanda, bari kuvuga ngo turi aha, turareganywa n’abaduteye bakatwirukana mu gihugu.”

Kuba ICTR yarashoboye guta muri yombi bamwe mu bateguye Jenoside barimo Col Bagosora n’abandi, “hari icyo byabwiye Abanyarwanda bibazaga bati ‘Ese na kanaka yajya mu rukiko’.”

2. ICTR yakumiriye abashaka urwaho rw’impamvu za politiki

Muri iyi minsi iyo urubanza ruvanywe mu mahanga rugiye kuburanishirizwa mu Rwanda, ngo nibwo “habyuka kuvuga ko nta butabera buboneye uwo muntu ari bubone, nta mafaranga umwavoka we arabona, ni urubanza rwa politiki…”

Ababuranishijwe na ICTR mu 1995/1996, ngo iyo baza gutangira kuburanira mu Rwanda, “vuba cyane Isi iba yaravuze ngo ni politiki.”

Kuba rero baraburanishirijwe ahandi bifatwa nk’ibyafashije cyane kuko abafite uwo mugambi batabonye inzira bari batangiye bari muri Congo yo kuvuga ko bakurikiranywe ku mpamvu za politiki.

Minisitiri Busingye akomeza agira ati “Iyo biza kubera aha rwose ntacyajyaga kubibuza guhinduka nk’imanza muba mubona bavuga bati ‘ikimenyetso ngiki’ agasubiza ati ‘aranyanga’, yagira ati ‘ikimenyetso ni iki’ ati uri bwoko ki, ndabona unyuka inabi.”

3. Hari ibyemejwe bitari bisanzwe

ICTR yemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi itagomba kugibwaho impaka. Urwo rukiko rwemeje ko ‘Gufata abagore ku ngufu’ ari intwaro yakoreshejwe muri Jenoside; itangazamakuru ryabaye intwaro mu gushishikariza abantu gukorera Jenoside; inemeza ko abantu bashobora gushyira hamwe umugambi wa Jenoside.

Minisitiri Busingye asobanura ko ‘ruriya rukiko rwemeje ko buri wese ashobora gushinjwa icyaha kuko yakoze umugambi wo kugikora.’ Ati “Nibwo bwa mbere byakozwe.”

4. ICTR yemeje uruhare rw’ubuyobozi mu kurebera ibyaha

Iyi ngingo irebana no “kuba ufite abantu uyoboye, ushobora guhagarika ntibakore ikintu, cyangwa ntubahagarike bakagikora, wamenya ko banagikoze ntugire icyo ubakoraho.”

Minisitiri Busingye yakomeje agira ati “Ni ikintu cyagaragaje uko Jenoside yateguwe, kubera ko mu bintu bahakanaga ni uko bavugaga bati ‘ntabyo nateguye njyewe, ni ibintu byangwiririye bwangwa nkabona byabaye’.”

5. Ubutabera bw’u Rwanda bwabonye isomo

Ntibiba bisanzwe ko mu myaka 20 yonyine urwego rw’ubutabera mu gihugu cyasenyutse rwaba rwiyubatse, nk’uko byagenze ku bikorwa remezo, amashuri n’ubuzima bw’abantu.

Minisitiri Busingye yagize ati “ Hari ibintu byinshi twagiye duteramo intambwe kubera kubaho kwa ruriya rukiko, kubera kuza gufatanya natwe ibintu bimwe na bimwe, kubera ibikoresho bimwe na bimwe bafashaga.”

Avuga kandi ko hari ukubaka ubushobozi byakozwe ku buryo abantu batavuga ko iyo ICTR itahaba bitari gukorwa, uretse ko byari gufata igihe kirekire.

Kuba ICTR yarageze aho ifata imyanzuro yo kohereza bamwe mu bakekwaho ibyaha kuburanira mu Rwanda, byagaragaje ko u Rwanda rufite ubutabera buboneye, umuntu ashobora kuhaburanira ntagire impungenge ko araharenganira.

N’ubwo hakiri inzitizi zikivuka mu kohereza abakekwaho ibyaha ngo baburanire mu Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera avuga ko hari icyizere ko bizakemuka.

U Rwanda rugaragaza ko hari umusaruro ufatika wa ICTR, n’ubwo hari ibyo yakoze bitishimiwe nko kuba mu myubakire yayo haritawe ku bakoze Jenoside abo yagizeho ingaruka ntibazirikanwe, kuba bamwe mubo yakatiye basurwa n’itangazamakuru bakavuga nk’ibyo bavugaga mu 1992 na 1994, n’ububiko bw’inyandiko zakusanyijwe bukaba butaroherezwa mu Rwanda nk’uko rudahwema kubisaba.

IGIHE 

Langues: 
Thématiques: 

Partager