oct
30
2015

Ibitekerezo by’abaturage ku ngingo ya 101 mu mushinga w’Itegeko Nshinga

Paarlement_abaturage.jpg

Abanyarwanda batonze umurongo imbere y'Inteko Ishinga Amategeko bayisaba kuvugurura Itegeko Nshinga bagatora Paul Kagame

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukwakira 2015, nibwo Inteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda, umutwe w’Abadepite, yatoye umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga rifite ingingo igabanya imyaka ya manda y’Umukuru w’Igihugu ikava kuri irindwi ikaba itanu.

Ingingo ya 101 ivuguruye yanditse ko “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’ imyaka itanu (5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe.” Bitandukanye nuko byari bisanzwe, aho yagira iti “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe.”

Mu ikusanyabitekerezo IGIHE yakoze, bamwe mu Banyarwanda bagaragaje ko imyaka itanu ya manda y’Umukuru w’Igihugu ari mike mu gihe abandi bo bavuga ko ihagije ngo Umukuru w’Igihugu abe yagejeje ku baturage be iterambere.

Umwe mu baturage twasanze ku isoko rya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko kuri we imyaka 5 ihagije ku Rwanda cyane ko n’ibihugu bimaze gutera imbere ariyo bigenderaho.

Yagize ati “Njye numva aribyo byiza kuko n’ibihugu bimaze gutera imbere mu miyoborere hano ku mugabane wa Afurika nka za Ghana, Tanzania nabo niryo tegeko bagenderaho.”

Yakomeje agira ati “…Dutora Itegeko Nshinga muri 2003, ngirango bavugaga ko bagiye kugira imyaka irindwi kugira ngo ugiyeho agaragaze ibikorwa bye. Ikigaragara rero iterambere riri kwihuta, njye ndumva imyaka 5 yaba ihagije nta kibazo.” 

Hari n’ uwagize ati “Njyewe nyine kubera ko iyo itanu bayimwemereye numva nayo ntacyo yaba idutwaye. Gusa bibaye na ngombwa ko iyo ibiri bayisubizaho nta kibazo.”

Hari abumva imyaka itanu ari mike…

Abandi twasanze i Gikondo naho mu Mujyi wa Kigali batifuje ko amazina yabo atangazwa, babwiye IGIHE ko kuri Perezida Kagame imyaka itanu yaba ari mike cyane bijyanye n’uko yafashije u Rwanda kugera ku iterambere.

Umwe yagize ati “ Ndumva imyaka itanu yaba ari mike, yakwiyongera ikaba nk’icumi ahubwo. Muduhaye mike kandi yatuvuganiraga.”

Undi nawe yunzemo ati “Kuki batagumishije kuri irindwi se? Njye ndabona bagomba kuguma kuri irindwi kuko n’ubundi tukimukeneye.[..] abaturage bamukuraho igihe yaba atari gukora ibyo bishimiye. Uyu twamutora akamara n’imyaka ijana kuko tukimwemera, atuyobora neza.”

Ubwo hatorwaga umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga, bamwe mu badepite bibajije niba iri tegeko Nshinga rizaba risubiza ubusabe bw’abaturage mu gihe Umukuru w’ Igihugu azaba yiyamamariza manda y’imyaka itanu.

Abadepite kandi banashimangiye ko hari abaturage basabye ko iyo myaka yongerwa ndetse Perezida Kagame agafungurirwa muri iryo tegeko, ariko ntibikorwe ku wundi muntu uwo ariwe wese.

Mu kubasubiza, Visi Perezida w’ Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d’ Arc, yasubije ko bahuje ibitekerezo binyuranye by’abaturage, hanitabwa no ku mubare wa manda mu bindi bihugu by’akarere. 

Yagize ati “Twasanze twahuza n’ahandi mu karere turimo, ahenshi ni imyaka itanu.Ngira ngo hari n’ abaturage bavugaga ko hakwiye kubaho kugabanya, hari abavugaga imyaka ine, abandi ngo itatu, tuza kubihuza duhitamo ko Perezida wa Repubulika ashobora gutorerwa manda y’ imyaka itanu, akongera gutorerwa manda imwe.”

Ahandi mu karere imyaka ya manda ingana iki ?

Mu ngingo zigena umubare wa manda mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’ u Burasirazuba, ibyinshi bigendera kuri manda y’ imyaka itanu (5), Umukuru w’ Igihugu akongera kwiyamamaza indi nshuro imwe.

-Tanzania: Itegeko Nshinga ryatowe mu 1977 rigena ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe.

-Kenya: Itegeko Nshinga ryo mu mwaka wa 1964 rivuga ko Umukuru w’ Igihugu atorerwa manda y’imyaka itanu, akongera gutorwa rimwe gusa.

-Uganda: Muri iki gihugu, Manda y’Umukuru w’Igihugu ni imyaka itanu. Itegeko Nshinga rya Uganda ryo kuwa 8 ukwakira 1995, ryaje kuvugururwa mu 2005, rivanaho umubare ntarengwa wa manda z’Umukuru w’Igihugu.

-Burundi: Itegeko Nshinga ryatowe mu 1981, rikavugururwa kuwa 28 Gashyantare 2005, rivuga ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu, agashobora kongera gutorwa indi nshuro imwe.

-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo: Itegeko Nshinga ririho kugeza ubu ryemerera Umukuru w’Igihugu gutorerwa manda y’imyaka itanu, ishobora kongerwa inshuro imwe gusa.

Itegeko Nshinga ry’ u Rwanda rivuguruye riri gutegurwa, rigena ko Umukuru w’ Igihugu uzatorwa mu 2017 azayobora manda y’ imyaka irindwi, nyuma y’ iyo manda hakazatangira kubahirizwa manda y’ imyaka itanu, iteganywa mu ngingo ya 101.

Itegeko Nshinga ry’ u Rwanda rimaze kuvugururwa inshuro enye, zirimo mu 2003, 2005, 2008, 2010, ivugururwa ryo muri 2015 ryo rikagira umwihariko ko ryabanjirijwe n’ubusabe bw’ abaturage basaga miliyoni 3.7, bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba ihindurwa ry’ ingingo ya 101, ngo Perezida Kagame yongere kwiyamamaza.

IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager