oct
27
2015

Ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ribangamiye abikorera

Abikorera bo muntara y’u Burasirazuba baratangaza ko babangamiwe bikomeye n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato aho bavuga ko iki kibazo kibagusha mugihombo ngo kuburyo bigoye no kubasha kubara igihombo bahura nacyo. Gusa ubuyobozi bw’intara y’uburasirazuba bufatanyije n’urugaga rw’abikorera muri iyi ntara barakangurira aba bikorera bo muntara y’uburasirazuba gushaka uko bashora imari mungufu z’umuriro w’amashanyarazi bakizezwa ko uzabikora wese leta izawumugurira kandi kugiciro cyiza.

 

Abikorera bo muntara y’uburasirazuba baravuga ko ibikorwa by’ubucuruzi bakora ubusanzwe bigenda neza gusa muri iyi minsi barashyira mumajwi ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato, aho bavuga ko ari ikibazo cyibakomereye ngo kuko hari igihe umuriro umara umunsi wose utabonetse.

Iki kibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi muri iyi ntara y’uburasirazuba  ngo cyibatera igihombo gikomeye kuburyo no kubasha kukibara bigoranye.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’u burasirazuba Hbanabakize Fabrice kuri iki kibazo aremeza ko ari ikibazo kirimo kubangamira abikorera bo muri iyi ntara ngo kuko ntanubwo ari benshi bashoboye kwigurira moteri zo gukoresha mumirimo yabo nk’inganda n’ibindi. Gusa ariko kandi arasaba ko hagira abitanga bagashora imari mumuriro w’amashanyarazi ngo kuko leta yiteguye kuwugura kandi kugiciro cyiza.

Ibi kandi biranashimangirwa n’umuyobozi w’iyi ntara y’uburasirazuba madamu uwamaliya Odette nawe usaba abikorera ko bashora imari mungufu z’umuriro w’amashanyarazi. Goverineri Uwamaliya Odette kandi aributsa aba bacuruzi ko aribo pfundo ry’iterambere ry’igihugu.

Uretse iki kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi abacuruzi bo muri iyi ntara y’uburasirazuba bahura nacyo, hari n’ibindi bibazo birimo imisoro inanitse hatitawe k’ubushobozi bw’umucuruzi, ikibazo cy’amabanki asaba inyungu nini  ndetse n’ibindi.

Elia Byukusenge, Isango Star

 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:03:08

Partager