déc
11
2015

Icyo Ambasaderi w’u Bubirigi mu Rwanda avuga ku mubano w'igihugu cye n'u Burundi

Uko umubano w’u Burundi n’igihugu cy’u Bubirigi uhagaze nyuma yo guhagarika inkunga iki gihugu cyageneraga u Burundi cyigahitamo kuyiha impunzi z’abarundi hirya no hino mu bihugu zahungiyemo, ibyo leta y’u Burundi ishinja u Bubiligi ku mvururu zihabera, n’ibindi, ni mukiganiro mugenzi wacu Elia Byukusenge, wa Radio Isango Star, yagiranye na Ambasaderi w’u Bubirigi mu Rwanda, Arnout Pauwels. 

Umunyamakuru Elia Byukusenge: Nyakubahwa Ambasaderi igihugu cyawe cyahagaritse inkunga cyahaga leta y’uburundi gihitamo kuyiha impunzi. Kuki mwahisemo kubikora gutyo?

Amb. Arnout Pauwels: Yego, leta y’u Bubirigi hamwe n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi mumezi ashize twahuye n’ikibazo cya manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza aho kuruhande rwacu twabifashe nko kutubaha itegekonshinga gusa ariko ikibazo gikomeye cyari gihari n’ibibazo bya politiki imbere mugihugu aho hari abatari bashyigikiye ibyakorwaga n’agatsiko kayoboye igihugu, Minisiteri yacu ishinzwe ubufatanye mu iterambere yarakurikiranye ibona ko leta y’u Burundi idashaka kumva imiryango mpuzamahanga mugihugu icyo aricyo cyose, badashaka kumva umuntu uwo ariwe wese mubyukuri, nibwo rero byabaye ngombwa ko tudahagarika  inkunga kubarundi ahubwo tugahindura uburyo twayitangagamo, duhagarika gukorana na leta twihitiramo wkigerera kubarundi imbonankubone binyuze mumashami y’umuryango w’abibumbye cyangwa mumiryango itegamiye kuri leta.

Umunyamakuru Elia Byukusenge: Ambasaderi  Kugeza ubu leta y’u Burundi irashinja leta yanyu gutera inkunga abayirwanya mubaha imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Ibyo nukuri? Urabivugaho iki?

Amb. Arnout Pauwels: Oya ntabwo aribyo, ahubwo ubutumwa bwihariye umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi n’u Bubirigi batanga nuko impande zombi yaba leta y’u Burundi ndetse nabayirwanya bakwicara hamwe bagakemura ibibazo m’uburyo bw’ibiganiro bagakemura ikibazo mumahoro, turarwanya rwose ikintu icyo aricyo cyose cyateza ubwicanyi na bariya bose bagize uruhare mubwicanyi bagomba kugenzwa imbere y’ubutabera bwaba ubwimbere mugihu cyangwa mpuzamahanga. Icyintu cyimwe umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi n’ububirigi byakoze n’ibiganiro byiza, nugusaba ibiganiro, ibiganiro bya politiki, ibiganiro by’amahoro.

Umunyamakuru Elia Byukusenge: Kugeza ubu umubano w’igihugu cyanyu cy’ububirigi ndetse n’u Burundi uhagaze ute?

Amb. Arnout Pauwels: Umubano wacu , nkuko bisanwe nubundi  ibihubu byombi biba bigomba gukomeza kubungabunga ububanyi n’amahanga  ubu turimo gukomeza kugerageza kwegera leta y’ Uburundi ariko nyine birumvikana bigomba kunyura m’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi dusaba ko leta y’uburundi yakwemera gutangira ibiganiro n’abariya batemera imitegekere ya perezida w’uburundi.

Umunyamakuru Elia Byukusenge: Ubu niki murimo gukora kugirango mufashe gukemura ibibazo biri m’u Burundi?

Amb. Arnout Pauwels: Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi wateganyije ibiganiro byihariye na leta y’u Burundi ibi biganiro bikaba bigamije kureba impinduka n’uburyo leta y’u Burundi yakubaha uburenganzira bwa muntu igahagarika ubwicanyi ubwo imyanzuro nitagerwaho umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi uzatekereza icyizakurikiraho.

 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager